00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Iburengerazuba yahize izindi mu kwinjiza imisoro myinshi yeguriwe inzego z’ibanze

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 November 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyashimiye abasora bo mu Ntara y’Iburengerazuba yinjije miliyari zisaga 61Frw mu isanduku ya Leta ariko by’umwihariko ikaba yarabaye iya mbere mu kwinjiza imisoro myinshi yeguriwe inzego z’ibanze.

Hari mu birori byo gushimira abasora bibaye ku nshuro ya 22, ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba. Byabereye mu karere ka Rusizi ku wa 8 Ugushyingo 2024, ku nsanganyamatsiko igira iti “EBM yanjye umusanzu wanjye”.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari watangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga 2023 ukagera muri Kamena 2024, Intara y’Iburengerazuba yari ifite intego yo kwinjiza miliyari 56,2Frw z’umusoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta ariko yashoboye kwinjiza miliyari 48.54Frw.

Intara y’Iburengerazuba yabaye iya mbere mu kwinjiza imisoro myinshi yeguriwe inzego z’ibanze kuko yinjije miliyari 12,9Frw mu gihe intego yari 12.8Frw. Yakurikiwe n’Intara y’Amajyepfo yinjije miliyari 11,5Frw mu gihe intego yayo yari miliyari 11,9Frw.

Intara y’Iburasirazuba yinjiye miliyari 14.0Frw mu gihe intego yari miliyari 14.8, naho Intara y’Amajyaruguru yinjije miliyari 6,7Frw mu gihe intego yayo yari miliyari 7,3Frw.

Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’abasora n’Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko gahunda bashyizeho yo gushimira abasora babaye indashyikirwa n’ikoranabuhanga rya EBM biri mu bikomeje gutuma amafaranga y’imisoro yinjira mu isanduku ya Leta yiyongera.

Ati “Hari byinshi twagiye dukora kugira ngo tworoshye imirimo y’isora n’isoresha. Bimwe muri byo harimo uburyo bwo kwishyura ibirarane by’imisoro mu byiciro, bituma umushoramari yemererwa gupiganira amasoko ya Leta kabone nubwo yaba arimo ideni ry’imisoro.”

Yavuze kando ko horohejwe uburyo abasora bafite ibibazo bohereza amabaruwa kuri n’uburyo bwo gufungisha TIN number bworohejwe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yavuze ko imisoro ariho hambere igihugu gikura ingengo y’imari yacyo bityo ko idahari hari ibikorwaremezo bitakorwa.

Ati “Imisoro niho dukura amafaranga menshi igihugu gikoresha, ituma igihugu gitera imbere”.

Muri ibi birori hahembwe abasora babaye indashyikirwa barimo ibigo birindwi byahize ibindi mu kwishyura ku gihe kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Mu bahembwe harimo n’umukiriya watse inyemezabuguzi nyinshi za EBM.

Umuyobozi w’ikigo RETC kimaze imyaka itatu kiba indashyikirwa mu gusora neza mu karere ka Rutsiro, Nsanzineza Ernest yavuze ko ibanga bakoresha ari ukubara umusoro neza no gutanga umusoro ku gihe.

Ati “Ntabwo ntekereza ko gutanga umusoro byatuma ikigo gihomba. Agace nkoreramo kamaze imyaka 10 kagezemo amashanyarazi afite imbaraga, tuza twanyuze mu muhanda wa Kivu Belt, twakoresheje amasaha ane mu gihe mbere utarashyirwamo kaburimbo byasabaga kugenda hafi umunsi wose. Ibi ntabwo byari gushoboka hatabayeho gutanga imisoro neza”.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, yashimye imikoranire iri hagati ya RRA n’abikorera asaba ko iki kigo gushyiraho abagihagarariye bo gufasha abasora bato kumenya no kumenyekanisha umusoro no kubahiriza amabwiriza agenga igikorwa cy’isora n’isoresha.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 u Rwanda rurateganya kwinjiza umusoro ungana na miliyari 3061Frw, ni ukuvuga 54% by’ingengo y’imari ya miliyari 5690Frw izakoreshwa muri uyu mwaka.

Umuyobozi w'abikorera mu Ntara y'Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest yashimiye imikorere n'imikoranire bikomeje kuranga RRA na PSF
Mu basora bashimiwe harimo n'umukiliya watse inyemezabwishyu nyinshi za EBM
Ibirori byo gushimira abasora ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba byabereye mu karere ka Rusizi
Guverineri Dushimimana Lambert yashishikarije abaturage gusora neza kuko imisoro ariho Leta ikura ingengo y'imari
Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Dr Innocente Murasi yavuze ko ibirori byo gushimira abasora ari umunsi wo kwishimira ibyagezweho no gushimira ababigezemo uruhare
RRA yashimiye abasora bo Ntara y'Iburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .