Ni ibiganiro biri kuba ku nshuro ya 12 mu Karere ka Rubavu bizamara iminsi itatu kuva ku ya 18-20 Mutarama 2023.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame avuze uko inzego zibishinzwe imisoro zakwiga uko itaremerera abaturage.
Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yavuze ko uyu ari umwanya ubahuza n’abaganga mu by’imisoro ndetse n’icungamari kugira ngo bagezweho amategeko mashya y’umusoro no kungurana ibitekerezo uko hanozwa gutanga umusoro.
Uyu muyobozi avuga ko kuba hari abaturage bagaragaje ko bafite ibibazo ku misoro n’umukuru w’Igihugu akabivigaho na byo bigomba kwitabwaho.
Yagize ati" Hari ibintu bigomba kumvikana, kuba Perezida yaragaragaje ko hari abaturage batishimiye imisoro ni ibintu tugomba kwitaho, iyo abaturage bagaragaje ibitabashimisha ni ngombwa ngo bishakirwe ibisubizo."
Akomeza agira ati" Aya mavugurura y’umusoro yatangiye muri 2021 ahubwo abaturage twarabatindiye kugeza ubwo babyibwirira umukuru w’Igihugu."
Julian Mutoni, umukozi wa Horizon Group avuga ko ibi biganiro biri gufasha abasora kumenya uko bakosora amwe mu makosa bajya bakora yiganjemo kutamenya amategeko mashya y’umusoro.
Ati “Duhura n’ikibazo cyo kutamenya amategeko mashya y’umusoro kubera uburyo akunze guhinduka ugasanga turagwa mu bihano byo kudasora ku gihe, ibi biganiro biradufasha cyane kumenya icyo umusoreshwa asabwa kugira ngo atazarenga ku itegeko.”
Nta gihe kizwi aya mavugururwa azaba yamaze gukorwa kuko ngo bizasaba ko hatorwa itegeko inama y’abaminisitiri izatanga umushinga w’itegeko, inteko ishingamategeko na yo ikaba yaritora.
Bizimana avuga ko imwe mu misoro izibandwaho cyane kugira ngo inozwe irimo; umusoro ku mutungo utimukanwa nk’inzu, umusoro ku nyungu, umusoro ku nyongeragaciro(VAT) ndetse n’umusoro w’ishyurwa n’inganda cyangwa abacuruzi bakuru bajyana ibicuruzwa hanze( exporters).



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!