Sebahinzi yavuze ko umuceri uhingwa mu Rwanda wihariye 40% by’isoko ry’imbere ku buryo hakenerwa undi uvuye hanze ungana na 60%.
Ubwo aherutse mu ihuriro ry’ishoramari ryateguwe n’Akarere ka Nyagatare ryiswe “Nyagatare Investment Forum", Minisitiri Sebahizi yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu nganda zitunganya umuceri mu Rwanda.
Hashize igihe hirya no hino mu gihugu abahinzi b’umuceri barira ayo kwarika nyuma y’aho umuceri bahinze wari warabuze abaguzi, hamwe na hamwe waranatangiye kwangirikira mu bubiko.
Ni ikibazo cyatumye Leta yemera kugura uyu muceri wose binyuze mu kigo East Africa Africa Exchange, EAX.
Mu gihugu hose hari habaruwe toni ibihumbi 26 z’umuceri udatonoye wagombaga kugurwa weze mu gihembe cy’ihinga cya 2024B na toni zirenga ibihumbi 20 z’umuceri utonoye utarabona isoko.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko umuceri utabuze isoko ahubwo ibibazo abantu bakunze kutabyumva kimwe.
Ati “Uyu munsi iyo uganiriye n’abanyenganda barakubwira ngo umuceri wacu tubona mu Rwanda, nibura ntiwarenza 45% by’ubushobozi bw’imashini bafite. Bakeneye undi muceri uturuka hanze kugira ngo inganda zabo zikore 100%”.
Yakomeje agira ati “Umuceri ntabwo ari ikibazo, ikibazo ni uko watunganywa ukagera ku isoko umeze neza. Iyo umaze gutunganywa, umuceri wose wera mu Rwanda ntushobora guhaza nibura 40% by’umuceri ukenewe ku isoko."
"Aha naho dufite 60% by’umuceri tugomba gukura hanze y’u Rwanda. Ibyo rero birakwereka ko nta kibazo dufite cy’umuceri wabura isoko, ahubwo dufite ikibazo cy’uko udatonorerwa igihe, n’igihe ushyirirwa ku isoko.”
Minisitiri Sebahizi yavuze ko kuri ubu mu Rwanda hahingwa ubwoko nka bubiri bw’umuceri kandi ngo iyo ugereranyije n’umuceri uva hanze, usanga uhingwa mu Rwanda ugura make.
Ikibazo kiba mu bwiza bwawo, ari nabyo bituma abaguzi bakunda cyane uturutse hanze kurusha uw’imbere mu gihugu.
Yavuze ko umuceri uhingwa mu Rwanda kandi akenshi ariwo woroheye abaguzi benshi ku isoko kuko udahenze cyane.
Yashishikarije abanyenganda gushyira imbaraga mu gutunganya neza umusaruro w’umuceri, abahinzi nabo bagahinga imbuto nziza kugira ngo abaguzi bawishimire.
Kugira ngo u Rwanda rwihaze ku musaruro w’umuceri, bisaba ko uhari ubu nibura wikuba gatatu. Bivuze ko bisaba kongera ubuso, imbuto n’ingano y’umuceri wera kuri hegitari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!