00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibare y’izamuka ry’ubukungu ihuzwa ite n’ibyo umuturage abonesha amaso?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 October 2018 saa 08:05
Yasuwe :

Imibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), iherutse kugaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8.6% mu mezi atandatu ya mbere ya 2018.

Ibi bipimo by’ubukungu bishingira ku musaruro mbumbe uturuka mu buhinzi, inganda na serivisi.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka ubukungu buzamukaho 7.2% muri uyu mwaka. Minisiteri y’imari n’igenamigambi na Banki Nkuru y’Igihugu, bavuga ko hari icyizere cyo kubigeraho.

Bashingira ku izamuka ry’umusaruro mbumbe ryari ku kigero cya 10.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018 naho mu gihembwe cya kabiri ukazamuka ku kigero cya 6.7%.

Ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko mu mpera za 2017, umusaruro mbumbe w’ibyo umuturage yinjije muri uwo mwaka byari bifite agaciro k’amadorali 765, mu gihe muri 2014 yinjije amadorali 718. Mu mwaka wa 2000, umunyarwanda yinjizaga amadorali ari munsi ya 230.

Bisobanuye ko umunyarwanda wo muri 2000 wari ufite amadorali 200 hari iby’ibanze atabaga yabasha kugura. Bitandukanye n’uw’uyu munsi afite ubushobozi bwo kugira iby’ibanze agura.

Ubwo yari mu kiganiro Isi ya None cyo kuri Radio Rwanda, Impuguke mu by’ubukungu, Isaac Rwigema, yavuze ko ‘iyo ubukungu bwiyongereye n’amafaranga mu mufuka w’umuturage arazamuka’.

Avuga kandi ko bisobanuye ko umuturage aba yagize ubushobozi ndetse n’abashoramari mpuzamahanga baza mu gihugu bizeye ko isoko bazasanga rifite ubushobozi bwo kugura ibyo bazanye.

Dr Canizius Bihira we avuga ko izamuka ry’ubukungu ridapimirwa ku isahani cyangwa umufuka w’umuntu ahubwo risuzumirwa kuri politiki zo guteza imbere umuturage.

Ati “Hari ibikorwa remezo igihugu gikora kugira ngo abaturage nabo babashe kuzamuka, niba nk’u Rwanda rufashe amafaranga rugashora muri za kaburimbo zizabafasha mu ngendo no gutwara umusaruro wabo.”

“Amashanyarazi yo azatuma bakora imyuga ibateza imbere bitabagoye. Ntabwo leta yafata amafaranga ngo igende iyakwirakwiza ku bantu bose.”

U Rwanda rwiyemeje ko muri 2020 umubare w’abari munsi y’umurongo w’ubukene ugomba kuba utarenze 20%, uvuye kuri 39% wariho muri 2015, naho uw’abaturage bafite ubukene bukabije ukaba munsi ya 10%.

Umubare w’umusaruro umunyarwanda umwe agomba kuba yinjiza muri 2020 wo ubarirwa ku madorali ya Amerika 1240 uvuye ku madorali 765 uriho ubungubu.

Biteganyijwe ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7.2% muri 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages