00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihato bituma kubona inzu ziciriritse mu Rwanda bikiri kure

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 February 2024 saa 07:35
Yasuwe :

Gutunga inzu cyangwa se kubona iyo gukodesha mu buryo bworoshye kandi buhendutse, ni inzozi za benshi cyane cyane abatuye mu mijyi, icyakora bikomeje kugenda biba ihurizo mu Rwanda uko bwije n’uko bukeye.

Ni ibintu biterwa ahanini n’ubwiyongere bw’abatuye imijyi, butajyanye n’ubwiyongere bw’inzu zigezweho zo guturamo muri iyo mijyi.

Imibare y’Ibarura rusange riheruka ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, ryagaragaje ko abatuye mu mijyi y’u Rwanda ari 3,689,000., bingana na 27,9% by’abaturage bose.

Ni imibare itanga icyizere ko intego yo kugira abaturage benshi batuye mu mijyi izagerwaho, ariko kubona aho bacumbika hagezweho haborohereye byo biracyari kure.

Muri Kamena 2023 hasohotse inyigo yiswe ‘Study on the Housing Market and Low-Cost and Efficient Building Materials and Technologies’ yasohowe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire ndetse na Banki Itsura Amajyambere, BRD.

Nubwo mu mijyi yo mu Rwanda hagenda hubakwa inzu z’abikorera ndetse n’indi mishanga Leta ishoramo imari ngo amacumbi aboneke, inyigo yagaragaje ko ibiciro by’izo nzu zubakwa bikiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’abanyamujyi.

Hagaragajwe ko nibura ingo zo mu mijyi y’u Rwanda zingana na 8%, arizo zifite ubushobozi bwo kubasha kwishyura inguzanyo y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 20 ku nyungu ya 11% mu gihe cy’imyaka 20.

Uramutse wubatse inzu za miliyoni 10 Frw, ingo zo mu mijyi y’u Rwanda zabasha kuyishyura ku nguzanyo ni 26%, ni ukuvuga ingo 250 000.

Bivuze ko 74% by’ingo zo mu Rwanda zituye mu mijyi, zidashobora kubasha kwigondera inguzanyo y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw mu gihe iyo nguzanya yazishyurwa mu gihe cy’imyaka 20.

Nubwo bimeze gutyo, raporo igaragaza ko 50% by’abatuye mu mijyi, bafite ubushobozi bwo kuba bakwishyura inguzanyo ya miliyoni 1 Frw mu gihe cy’imyaka itanu. Ni ibintu Leta yaheraho ishaka imishinga mito ishobora gufasha abo bantu gutunga inzu mu byiciro cyangwa bubaka.

Raporo yakozwe na NISR ku mibereho y’Ingo, EICV5 igaragaza ko 30% by’abatuye mu mijyi mu Rwanda binjiza munsi ya 100 000 Frw, 27% binjiza hagati ya 100,001 Frw na 200,000 Frw ku kwezi mu gihe ingo zinjiza guhera kuri miliyoni 1 Frw zingana na 3%.

Ubusanzwe, amahame mpuzamahanga agaragaza ko urugo rutagakwiriye kurenza 30% by’amafaranga rwinjiza, ngo agende ku nzu. Ni mu gihe nk’iyo habayeho kwishyura inguzanyo, banki zitemerewe gutwara arenze 50% by’amafaranga yinjizwa n’urwo rugo.

Urugero, urugo rwinjiza 300 000 Frw ku kwezi, inguzanyo rwabasha kwishyura ni itarengeje miliyoni 8.7 Frw ku nyungu ya 11% mu gihe cy’imyaka 20. Nyamara ugendeye ku nyungu ya 18% iriho mu mabanki menshi kuri ubu, urugo rwinjiza ayo mafaranga inzu rushobora kubasha kwishyura ni iya miliyoni 5.8 Frw.

Nk’inzu ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, uyihawe mu nguzanyo aho ku kwezi uzajya wishyura inyungu ya 11% mu gihe cy’imyaka 20, bivuze ko buri kwezi uzajya wishyura 92,900 Frw, bivuze ko nibura wakabaye winjiza 309,700 Frw ku kwezi.

Nibura ingo 250 0000 zituye mu mijyi mu Rwanda nizo zabasha kwishyura iyi nguzanyo. Inguzanyo iramutse ishyizwe kuri 18% amabanki menshi atangiraho kuri ubu, ingo zabasha kuyishyura ni 1350 000.

Ukirikije ibiciro by’inzu zitwa ko ziciriritse ziri ku isoko, imiryango 80 000 yo mu mijyi niyo ishobora kwigondera inzu za miliyoni 20 Frw mu gihe imiryango 18 000 ariyo ishobora kwigondera inzu za miliyoni 40 Frw.

No muri abo bafite ubushobozi bwo kugura, raporo yerekana ko benshi baba bafite ubundi buryo bwo kubona inzu cyangwa kwiyubakira, hakaba n’abandi batakwemera inzu z’ako gaciro ziri ku isoko kuko zitujuje ibyangombwa byose bibereye abagize iyo miryango.

Batanga urugero rw’inzu ya miliyoni 20 Frw mu zigaragazwa nk’iz’abamikoro aciriritse, aho idashobora gucumbikira umuryango w’abantu batanu.

Kugeza ubu inzu nyinshi zitwa ko ziciriritse zigura guhera kuri miliyoni 20 Frw kuzamura, bivuze ko kubona inguzanyo izishyura urugo rugomba kuba rwinjiza nibura 600 000 Frw, bivuze ko 9% by’ingo zituye mu mijyi nizo zabashaka kuzigondera.

Leta yagiriwe inama….

Hatanzwe inama zirimo gushyiraho inguzanyo zoroheje zifasha abantu kugura inzu cyangwa ibibanza, gutera inkunga imishinga imwe n’imwe y’ubwubatsi bw’amacumbi no gahunda yo gukodesha ugamije ko inzu izaba iyawe.

Inyungu ku nguzanyo mu mabanki nazo zagaragajwe nk’ikibazo nubwo n’amabanki atanga inguzanyo zo kubaka cyangwa kugura inzu ari nke.

Inama zitangwa ni ugushaka uburyo Leta ifasha abashaka kwiyubakira inzu zo guturamo, bagafashwa kubona ibikoresho bidahenze kandi biramba, bitanagiza ibidukikije.

Ikindi ni ukugeza ibikorwaremezo henshi ku buryo abubaka babona iby’ibanze nk’amazi, umuriro w’amashanyarazi, imihanda n’ibindi bitumwa umuntu afatwa nk’utuye neza.

Leta kandi yagiriwe inama yo kugabanya ibipimo igenderaho igena inzu ziciriritse, bikajyana n’imishahara benshi binjiza. Raporo igaragaza ko nibura inzu iciriritse ikwiriye kuba ari iyabasha kwigonderwa n’abinjiza hagati ya 200 000 Frw na 600 000 Frw.

Inkuru bijyanye: Inzu z’ubukode zihenze zikenesheje benshi muri Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages