00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo byahaye amahirwe abagore byagaragaje uburinganire nk’ipfundo ry’iterambere

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 16 May 2024 saa 04:11
Yasuwe :

Bamwe mu bagore batinyutse bakayoboka imirimo ikorerwa mu nganda n’abakoresha babo, bahamya ko n’ubwo rwari urugendo rukomeye muri iyi myaka 30 ishize ku bagore, abatinyutse bakabyaza umusaruro amahirwe bari bahawe n’Igihugu bamaze gutera imbere bagashishikariza abandi kumenya kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Abo bagore bavuga ko kuva kera mu myumvire y’abantu hari abari barishyizemo ko abagore bafite imirimo bagenewe, bigatuma bahezwa kuri imwe n’imwe kandi nabo barashoboraga kuyikora nk’uko ubu basigaye bayikora ndetse ikabateza imbere.

Yambabariye Violette umaze imyaka icyenda akora mu ruganda rwa Cimerwa mu bijyanye n’ubuziranenge n’umusaruro hifashishijwe imashini y’ikoranabuhanga, yavuze ko gukorana n’uruganda rukomeye agahabwa n’inshingano zikomeye byamufunguriye amarembo akiteza imbere.

Yagize ati "Nk’uko munsanze hano mu cyumba kigenzura (Control room), ntabwo ariho natangiriye ariko nagaragaje ubushobozi bangirira icyizere, ubu maze gutera imbere kandi n’umusaruro mu kigo uraboneka. Nta kazi waharira abagabo gusa cyangwa abagore ahubwo twe nk’abagore tugomba kugaragaza ko dushoboye bityo tukajya tugirirwa icyizere."

Bahati Carine ushinzwe ubuziranenge muri Enterprise Urwibutso, we avuga ko kuba igihugu cyaratanze amahirwe ku bagore byamufunguriye amarembo kuko byatumye n’abikorera baborohereza bagakora nta nkomyi bikiteza imbere.

Yagize ati "Ubu dushobora gukora, no mu gihe umugore yabyaye ahabwa amahirwe yo kwita ku mwana ndetse n’igihe agarutse mu kazi kuko abana nibo Rwanda rwejo bazadusimbura. Kuba rero tworoherezwa tugahabwa amahirwe n’iyo twabyaye abazadusimbura, nibyo byiza ntacyo umugabo yakora tutakora kuko ubwenge ni bumwe.”

Umuyobozi w’Uruganda rwa Gisakura Tea Company Ltd, Kanyesigye Emmanuel, yavuze ko abagore bagaragaza ubushobozi bityo ko ntawe ukwiye kwimwa amahirwe.

Yagize ati "Dufashe urugero hano mu ruganda dufite abakozi batatu bita ku mashanyarazi, umwe muri bo ni umugore. Mu mazi harimo abakozi batatu, uyoboye icyo gice ni umugore. Mu mirima ho hejuru ya 70% ni abagore kandi aho hose bagaragaza ubushobozi ku buryo ntawe ukwiye kuba yakwimwa amahirwe yo gukora ngo ni uko ari umugore burya barashoboye."

Sina Gérard washinze Enterprise Urwibutso, uvuga ko mu ntego afite, ari ukuzasiga agize icyo akora mu mpinduka zo guteza abagore imbere.

Ati "Nta gihombo na kimwe gituruka ku mugore . None se iyo bavuze ngo ukurusha umugore mwiza ni we ukurusha urugo, urumva uwo muntu wubatse ikigega cy’urugo ari umugore. Ahubwo bagenzi banjye bafite ibigo binyuranye bumve ko kutita ku mubyeyi tagira icyo ugeraho."

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas, yavuze ko gahunda y’uburinganire ifite akamaro kanini cyane ku miryango, igihugu n’Isi muri rusange kuko utateza imbere Isi hari igice kinini kiri guhezwa.

Yagize ati "Murabizi ko abagore bagize hejuru ya 50% y’abatuye Isi kandi ntacyo batakora kuko nta bwenge bwagenewe abagabo butagenewe abagore. Mu Rwanda hari aheza tugeze ariko turacyafite urugendo ariyo mpamvu no mu nzego z’abikorera hariho gahunda yo kugenzura ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo za mbogamizi zari zikiriho zikurweho."

U Rwanda rushimirwa n’amahanga ko rwateje imbere abagore cyane cyane mu nzego za politiki aho abarenga 60% mu Nteko Ishinga amategeko ari abagore naho abarenga 50% bari muri guverinoma.

Umuyobozi w'Uruganda rwa Gisakura Tea Company Ltd, Kanyesigye Emmanuel, avuga ko abagore bagaragaza ubushobozi bityo ko ntawe ukwiye kwimwa amahirwe
Bamwe mu bagore bakorera, Enterprise Urwibutso bemeza ko iterambere ridaheza ryatumye batinyuka biteza imbere
Sina Gerard washinze Enterprise Urwibutso ahamya ko abagore bashoboye kandi akorana umurava n'ubushishozi
Abagore batinyutse bagakora mu nganda bemeza ko bamaze gutera imbere bagashishikariza bagenzi babo nabo gutinyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .