Ni raporo izwi nka The Producer Price Index (PPI) igaragaza ihindagurika ry’ibipimo by’ibiciro ku bikorerwa mu Rwanda.
Iyo raporo nshya igaragaza ko ibiciro muri rusange mu Rwanda byagabanutseho 5.4% muri Nyakanga uyu mwaka ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize. Ibi byatewe ahanini n’iganabanuka rya 6.9% ku biciro by’imirimo yo gutunganya ibikorerwa mu nganda na 1.5% yiyongeye ku biciro by’ibikomoka ku mabuye y’agaciro.
Ibiciro by’ibikorerwa imbere mu Gihugu byo byagabanutse ku kigero cya 7.1% muri Nyakanga 2024, ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize.
Ni mu gihe ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga byo byagabanutse ku kigero cya 1.3% muri Nyakanga uyu mwaka ugereranyije no muri uko kwezi mu mwaka ushize.
Ibyo byaturutse ahanini ku kuba ibiciro by’ikawa byaragabanutse ku kigero cya 5.2% mu gihe icyayi cyazamutseho 4.1% naho ibikomoka ku mabuye y’agaciro bizamukaho 1.5%.
Ahanini kuba ibiciro by’ibikorerwa imbere mu Rwanda byaragabanyutse muri Nyakanga 2024 ugereranyije na Nyakanga 2023, byashingirwa ku musaruro w’ubuhinzi wari wifashe nabi muri ayo mezi mu 2023.
Icyo gihe byaturutse ku biza u Rwanda rwari rwahuye nabyo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, bikangiza imirima n’imyaka myinshi.
Muri Nyakanga 2024 nta bibazo by’umusaruro u Rwanda rwagize kuko abahinzi bari bari gusarura hirya no hino mu gihugu, ku buryo ibiribwa ku masoko bitigeze bibura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!