Mu bikorwa biteganyijwe kuhakorerwa harimo kubaka ivuriro ry’amatungo, guhabwa shitingi nyinshi zifata amazi no kubakirwa ibidamu byinshi bituma inka zabo zibona amazi hafi.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024 ubwo hatangizwaga umushinga wa miliyoni 125$ witezweho gufasha aborozi kongera umukamo.
Umuyobozi w’umushinga RDDP Gasana Ngabo Methode, yavuze ko bifuza guteza imbere ubworozi bw’inka z’umukamo aho bagiye gufasha aborozi kubona ubwatsi,kuvugurura icyororo ndetse no kuvugurura uruhererekane nyongeragaciro rw’amata.
Mu bikorwa by’ingenzi bazakorera mu Karere ka Nyagatare harimo kubaka ivuriro ry’amatungo muri aka Karere.
Ati “Mu buvuzi bugezweho bw’amatungo ugomba kuyavura wabanje kuyasuzuma ukamenya neza icyo amatungo arwaye, niyo mpamvu twatangije gahunda yo kubaka amavuriro y’amatungo hirya no hino mu gihugu. Turateganya kuzatangira kuyubaka umwaka utaha wa 2025 anuzure muri uwo mwaka.”
Abiyingoma Livingstone wororera mu Murenge wa Karangazi, yavuze ko nibubakirwa ivuriro ry’amatungo bizabafasha cyane kujya baha imiti inka bazi neza icyo irwaye.
RDDP ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!