Ubuhamya bw’aba baturage, babuhera ku kuba barahoze mu cyiciro cy’abakennye cyane, ariko nyuma yo guhabwa inyigisho zo kutiheba no gutangira kwizigama bakivana muri ubwo bukene.
Twubahimana Suzana wo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, ni umwe mu bagize itsinda Ubumwe bahuriyemo ari abanyamuryango 20.
Yavuze ko bicaye hamwe nk’itsinda bakishakamo impano z’icyo buri wese yashobora cyamufasha kwiteza imbere, bishingiye ku bwizigame bagendaga bashyira mu isanduku yabo.
Twubahimana wagaragaje ko yifuza kwiga gutwara moto, ngo bagenzi be bamufashije kwishyura ishuri ribyigisha kugeza abonye uruhushya rwo gutwara, banamukodeshereza iyo atwara.
Ati “Twiyemeje kutajya tugabana amafaranga mu itsinda ryacu, buri wese ufite umushinga awumurikira itsinda rikamuha amafaranga yo kuwukora, noneho tukagenda dushyigikirana mu iterambere. Ni muri ubwo buryo nizemo moto, maze aho mboneye uruhushya rwo kuyitwara banamfasha gukodesha iyo gutwara kandi intego dufite ni ukubona iyacu bwite.’’
Uwera Clementine utuye mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Huye, na we ari mu bahinduwe imyumvire n’uyu mushinga.
Yagize ati “Natangiye ndi umukene cyane nyuma y’aho AEE itwigishirije kwizigamira mu nyigisho yiswe ‘Bitangira ari inzozi’, nahise njya mu itsinda ritanga 100Frw, ntangira ndangura avoka.’’
Uwera yakomeje avuga ko amaze kuba rwiyemezamirimo, ucuruza amashaza mu Mujyi wa Huye, akaba yarubatse inzu byose abikomora mu gukora.
Dusengimana Osée, Umuhuzabikorwa wa AEE mu Turere twa Huye, Gisagara,Nyaruguru na Nyamagabe , yavuze ko bita ku guhindura imyumvire kuko bizera neza ko byose biba bishoboka ku muntu ufite umuhate wo gukora.
Ati’’ Hari amahame 2 tugenderaho rimwe rivuga ko buri muntu afite ubushobozi karemano Imana yamuhaye bwo kwishakomo ibisubizo, kuko ubukungu nyakuri buri muri we. Niba umuturanyi ahinga insina ureba zikera, na we wazihinga; ukabona umuntu yize moto,ureba wowe ukajya aho ukaganya kandi na we uyize wabimenya.’’
“Irya kabiri rivuga ko kwishyira hamwe bizana imbaraga, aho dusaba abantu guhuza imbaraga bakazamurana noneho bakagana ibigo by’imari kugira ngo barusheho kongera ibikorwa byabo.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, Kamana André, yasabye abaturage bagize amahirwe yo guhugurwa ko batayapfusha ubusa, ahubwo kakwiye kuba urugero rw’impinduka nziza.
ATi “Turifuza impinduka z’aho mutuye, bityo tuzajye tubasha gutandukanya uwagize ayo amahirwe yo guhugurwa n’undi utaragize, ni nabyo byatwereka ko umushinga utabaye impfabusa.’’
Uyu mushinga SEAD(Strengthening Education for Agricultural Development) wa AEE wakoranye n’abaturage basaga ibihumbi 30,bo mu midugudu 207. Ubumbye amatsinda 1500, mu gihe cy’imyaka 7, kuko watangiye mu 2017.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!