Mu ntangriro za Gicurasi nibwo hatangijwe imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo iciriritse bakunze kwita ‘bicouche’, icyiciro cyawo cya mbere cy’ibilometero bitatu kuva i Karama ahazwi nko kuri ’Aterier’ mu Murenge wa Ruhashya, mu Karere ka Huye, ukazanyura mu isantere ya Save ugakomeza werekeza mu Rwanza, mu Kagari ka Gatoki, mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara.
Abaturage bavuze ko bawitezeho impinduka mu iterambere ryabo, kuko uzabafasha mu guteza imbere aka gace gasanzwe karangwa n’ibikorwaremezo nk’agakiriro k’akarere, ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na kaminuza.
Kayitesi Jeanne d’Arc wo mu Kagari ka Gatoki, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda uzabazanira isuku bakarushaho gusatira umujyi wa Huye.
Ati’ “Aka gace kahoze gatuwe kuva kera, ariko uteye imbere wese yigiraga mu mujyi wa Huye kubera ko hano habaga ari mu byondo mu gihe cy’imvura, hakaba n’ivumbi mu gihe cy’izuba. Byatumaga abishoboye bakahateje imbere bigira mu Mujyi wa Huye, ariko ubu ndahamya ko batazongera.’’
Nsabumukunzi Pascal, wo mu Mudugudu wa Kavumu,Akagari ka Gatoki, muri Save, nawe yavuze ko inyungu zizazanwa n’uyu muhanda ari nyinshi.
Yavuze ko umuhanda bari basanganywe wari muto kandi urimo ibinogo, bakaba biteze ko uzakorwa uzaba wagutse.
Yongeyeho ko abantu bagiye kurushaho kugura imodoka kuko bazaba babona hasirimutse, ndetse bikazanazamura agaciro k’ubutaka haba mu bibanza n’inzu zo muri aka gace kuko kazitabirwa guturwamo n’abantu bakurikiye kaburimbo.
Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy yasabye ko imirimo yihutishwa kugira ngo utangire gukoreshwa vuba, bityo ugirire akamaro abaturage.
Yagize ati’ “Twasabye ko uyu muhanda wihutishwa. Tujya tugira rimwe na rimwe ibibazo bijyanye no gucunga imishinga, ugasanga umushinga uje wari ukenewe, uje kuzamura iterambere mu karere, ariko mu kuwucunga ugasanga bigenze gahoro, akenshi biturutse kuri rwiyemezamirimo cyane cyane cyangwa se bigaturuka kuri twe inzego za Leta. Ni yo mpamvu twasabye ngo buri rwego dufatanye, buri wese yite ku ruhare rwe mu kubyihutisha.’’
Yakomeje avuga ko iki ari igikorwa Leta ishyizemo imbaraga cyane, kuko iyo kidakozwe neza usanga bidindiza n’indi mishanga yateguwe, bityo babaka babyirinda cyane.
Ikice cya mbere cy’uyu muhanda kizarangira mu mezi umunani, gitware asaga miliyari 1.5 Frw.
Nyuma hazakurikiraho igice cya kabiri kizava mu Rwanda kikagera mu Rwasave, ku muhanda uva mu mujyi wa Huye ujya ki biro by’akarere ka Gisagara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!