ZEE Network, ikigo kiri mu bya mbere ku isi mu kwerekana imyidagaduro by’umwihariko cinema zo mu Buhinde, cyorohereje abakoresha ifatabuguzi rya DStv, Canal+, Kwese TV na StarTimes, kureba filimi za Bollywood n’indi myidagaduro nta kiguzi kiyongereyeho.
Bollywood ni uruganda rwa cinema rwo mu Buhinde rufatwa nk’urwa kabiri ku isi mu kwamamara, inyuma ya Hollywood yo muri Leta Zunze Ubumwe z’America.
Aganira na IGIHE i Kigali kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Mukuru wa ZEE TV muri Afurika n’Aziya yo mu Nyanja ya Pacific, Harish Goyal yavuze ko ubu ZEE TV ifite shene esheshatu mu Rwanda abantu bashobora kureba amasaha yose 24, iminsi yose.
Izi shene ziri mu rurirmi rw’Icyongereza ku mafatabuguzi atandukanye, hakaba n’iziri mu Gifaransa kuri Canal+.
Shene ziri mu Cyongereza ni ‘Zee World’ iboneka kuri DStv, shene ya 166; ‘Zee Bollymovies’ iboneka kuri DStv, shene ya 114, no kuri Kwese TV, shene ya 155, na ‘Zee Bollynova’ iboneka kuri Kwese TV, shene ya 150.
Shene ya ‘Zee Magic’ iri mu Gifaransa kuri Canal+, shene ya 51 naho WION (World Is One News), yerekana amakuru agezweho ya politiki, ubukungu, siporo, imibereho n’ibindi byinshi, iboneka kuri Kwese TV, shene ya 731 no kuri Kwese Play.
Hari na ‘Zee Cinema International’, imwe muri shene za mbere muri Aziya zerekana cinema, iboneka kuri StarTimes, shene ya 507.
Ku cyumweru gishize, Zee World yanafunguye umurongo wo mu rurimi rw’Igiswahili ukurikirwaho filimi y’uruhererekane yitwa “Twist of Fate” yagarutse muri iyi minsi igeze ku gice cya kabiri. Uyu murongo w’Igiswahili uraboneka kuri DStv, shene ya 166 na GOtv, shene ya 25, mu bihugu birindwi byo muri aka karere.
Kuki u Rwanda?
Goyal ubu ari i Kigali nk’umwe mu bazatanga ibiganiro mu nama y’Afurika yiga ku kubaka ubushobozi (Capacity Africa).
Avuga ku mpamvu zatumye ZEE TV ifungura shene zitandukanye mu Rwanda, Goyal yagize ati “U Rwanda ubu ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bwihuta cyane muri Afurika, hari mpinduka nyinshi zigenda zigaragara mu ishoramari, iterambere n’ibindi.”
Yongeyeho ko u Rwanda ari igihugu gifite abaturage benshi bakiri bato n’urubyiruko ku buryo porogaramu za ZEE TV zibereye Abanyarwanda.
Uyu muyobozi ushinzwe ibikorwa bya ZEE TV mu bihugu 70 yavuze ko iki kigo cyakoze ubushakashatsi kigasanga hari byinshi umuco w’Abahinde uhuriyeho n’imico y’Abanyafurika cy’umwihariko umuco w’Abanyarwanda.
Muri ibyo harimo kuba Abahinde n’Abanyarwanda bahuriye ku gukunda indirimbo, imbyino n’imyambaro y’amabara.
Goyal yagize ati “Twerekana inkuru zihura neza n’ibyo Abanyarwanda bakunda. Buri kintu twerekana kiba kigenewe ibisekuru bitatu icyarimwe. Abakuze bashobora kwicarana n’abana n’abuzukuru babo bakareba shene za ZEE.”
Yakomeje agira ati “Ubu umubano wacu n’u Rwanda uratangiye. Nizeye ko uzakura ndetse ugakomera kurushaho uko igihe gihita. Isoko ry’u Rwanda turaribonamo kuba ingirakamaro bitari mu karere gusa, ahubwo muri Afurika yose.”
Goyal yasabye Abaturarwanda kugerageza shene za ZEE, agira ati “Sinshidikanya ko uramutse uduhaye iminota itanu gusa, wakunda shene zacu ubuzima bwawe bwose.”
ZEE Network ifite inkomoko mu Buhinde ikaba ifite abayikurikira barenga miliyari imwe na miliyoni 300 mu bihugu 173. Ifite shene 40 mu Buhinde no hanze yaho.
ZEE ni iya mbere ku isi mu kwerekana filimi za Bollywood n’ibiganiro by’Abahinde kuri televiziyo. Ifite amasaha ibihumbi 242 y’ibikomoka muri Bollywood, igatunganya n’amasaha 100 buri munsi y’ibyo yerekana bishyashya.
Muri Afurika, ZEE ifite shene 12 za televiziyo zikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 50.



















TANGA IGITEKEREZO