00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CIMERWA yatanze miliyoni 20 Frw mu Kigega Agaciro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 November 2018 saa 06:38
Yasuwe :

Uruganda rwa CIMERWA rukora sima mu Rwanda, rwatanze miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega Agaciro Development Fund.

Kuri uyu wa Mbere, ni bwo CIMERWA yashyikirije ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro Development Fund sheki ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki kigega cyatangijwe mu rwego rwo guha Abanyarwanda ububasha bwo gushyigikira gahunda za Leta.

Umuyobozi wa CIMERWA, Bheki Mthembu, yavuze ko muri gahunda uru ruganda rugira zo guteza imbere igihugu, harimo no gutanga inkunga mu Kigega Agaciro.

Yagize ati “Ubwo igitekerezo cyazaga cyo gutanga inkunga, abakozi bacu bahuje imbaraga batanga uko bifite. Mu bufatanye nk’uruganda, turashaka ko Ikigega ‘Agaciro Development Fund’ kigera ku ntego zacyo. Kubw’ibyo, twishimiye gufatanya nacyo.”

Umuyobozi w’ikigega Agaciro Development Fund, Jack Kayonga yavuze ko mu mwaka ushize cyungutse asaga miliyari zirindwi, kandi amafaranga atangwa muri iki kigega akoreshwa mu ishoramari ritandukanye.

Yagize ati “Tumaze kuyakoresha mu bintu bitandukanye birimo kuguriza amabanki na Leta ndetse twanagiye tuyashyira mu makompanyi atandukanye kugira ngo tubashe kubona inyungu nini mu myaka izaza.”

Ikigega Agaciro Development Fund kimaze kugeramo miliyari 53 z’amafaranga y’u Rwanda zivuye kuri miliyari 18.5 Frw cyatangiranye muri 2012. Muri miliyari 53 Frw, zirimo miliyari zirenga 10.5 Frw zaturutse mu ishoramari ikigega gikora.

Kuva mu 2014, Ikigega Agaciro gishora imari mu kugura impapuro mpeshwamwenda za leta no gukora ubwizigame bw’igihe kirekire mu mabanki y’ubucuruzi.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi Guverinoma yemeje ko imigabane yari ifite mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi birenga 20, yegurirwa ikigega Agaciro ngo kibe aricyo gitangira kuyicunga no kuyibyaza umusaruro.

Cimerwa yatanze sheki ya miliyoni 20 Frw mu kigega Agaciro
Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa (iburyo) Bheki Mthembu, n'Umuyobozi w'Agaciro Development Fund, Jack Kayonga
Umuyobozi w'Ikigega Agaciro Kayonga avuga ko bakora ishoramari mu mafaranga aba yatanzwe
Umuyobozi wa CIMERWA, Bheki Mthembu avuga ko uru ruganda rwiyemeje gushyigikira gahunda z'igihugu

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .