00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yatumye RFTC yuzuza gare ya miliyari irenga i Musanze

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 7 February 2014 saa 09:13
Yasuwe :

Impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu mu modoka (RFTC) yatashye ku mugaragaro aare abagenzi bategeramo imodoka mu karere ka Musanze; yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe n’igice (1,500,000,000 frw).
Mu gutaha ku mugaragaro iyi gare ifite ubushobozi bwo guhagararamo imodoka zigera kuri 800, umuyobozi wa RFTC, Col Twahirwa Dodo yashimiye abateye inkunga iyubakwa ryayo cyane Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yatanze inguzanyo irenga miliyari ngo iyi gare yuzure. (…)

Impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu mu modoka (RFTC) yatashye ku mugaragaro aare abagenzi bategeramo imodoka mu karere ka Musanze; yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe n’igice (1,500,000,000 frw).

Mu gutaha ku mugaragaro iyi gare ifite ubushobozi bwo guhagararamo imodoka zigera kuri 800, umuyobozi wa RFTC, Col Twahirwa Dodo yashimiye abateye inkunga iyubakwa ryayo cyane Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yatanze inguzanyo irenga miliyari ngo iyi gare yuzure.

Yagize ati ”BRD ni Banki yacu, kubona hano hasa hatya ni ubuyobozi bwa BRD bwateye inkunga iki gikorwa”

Ibirori byo gutaha iyi gare byitabiriwe n’abaturage b’akarere ka Musanze, abayobozi batandukanye haba mu nzego za Leta ndetse n’iz’amadini.

Gare ya RFTC yuzuye i Musanze

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yashimiye RFTC kuba yuzuje Gare mu karere ka Musanze; aboneraho kwibutsa ko ubukungu bw’u Rwanda bugomba gutezwa imbere n’urwego rw’abikorere ndetse anashishikariza ba rwiyemezamirimo bo mu karere ka Musanze kwishyira hamwe bakagana BRD ikabaha inguzanyo yo kwagura ibikorwa byabo.

Kuba Musanze igomba kuba mu mijyi igezweho mu Rwanda, Bosenibamwe yavuze ko mu minsi ya vuba hagiye gutangira kubakwa ibikorwa remezo bigezweho birimo n’imihanda ya kaburimbo.

Mu gusobanura neza impamvu yatumye BRD yemera guha inguzanyo RFTC, umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BRD, Manzi Benjamin, yavuze ko BRD itanga inguzanyo ku bikorwa bifitiye abanyarwanda akamaro bityo na Gare ya Musanze ikaba ari ingirakamaro ku baturage bose n’igihugu muri rusange.

Yagize ati” BRD itanga inguzanyo kubera igikorwa kizima kiba kizakorwa kigatanga akazi. Kuba twarafatanyije na RFTC mu kuzana iri terambere muri Musanze, hari impamvu nyinshi, impamvu ya mbere ni uko twabonaga ifitiye abanyarwanda akamaro kandi n’abatse inguzanyo bakaba bari bishyize hamwe.”

Ubusanze RFTC igira abanyamuryango barenga igihumbi. Iyi gari yubakwa ku munsi abantu bagera ku 150 bahabwaga akazi. Iyi gare ije gufasha abakorera ingendo hirya no hino mu gihugu.

Manzi yongeyeho ati “BRD ntiguriza gusa ibikorwa nk’ibi ahubwo n’amahoteri meza arangwa muri Musanze amenshi yubakwa ku nguzanyo ya BRD.”

Hagati aho kandi, Col. Twahirwa yavuze ko nyuma ya gare ya Musanze, hatahiwe iya Muhanga ndetse ibikorwa byo kuyubaka bikazajyana n’iyubakwa rya Gare ya Gicumbi.

Tubibutse ko iya Musanze yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 1,500,000,000 (miliyari imwe na miliyoni maganatanu)

Iyi gare igizwe ni ibikorwa remezo bitandukanye birimo inzu y’igorofa imwe, ibiro by’amakoperative atwara abagenzi, ubwiherero, ikibuga imodoka zihagararamo zitegereje abagenzi n’ibindi bikorwaremezo bijyana na gare.

Col Twahirwa Dodo, Umuyobozi wa RFTC, ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gutaha gare
Manzi Benjamin ushinzwe ishoramari muri BRD
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yashimye RFTC na BRD iterambere bigejeje i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages