00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR yasabye Abanyarwanda gukangukira guhererekanya amafaranga batayakorakoraho

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 18 February 2015 saa 10:27
Yasuwe :

Uko gukoresha ikoranabuhanga bigenda bitera imbere mu gihugu, hari serivisi zagiye zoroha bitabanje kugana ibigo bizitanga, rimwe na rimwe ugasanga hari umurongo munini wabangamira abafite gahunda zibaze ku masaha.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagaragaje ko n’ihererekanywa ry’amafaranga ritasigaye inyuma, ikaba ishaka ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu guhaha no kwishyurana hakagabanuka uburyo bwo guhererekanya amafanga mu ntoki bibangamira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Bimwe mu biza imbere mu ngaruka zo guhererekanya amafaranga mu toki ni uko ibyago byo kuyata, kuyibwa no gusaza vuba kw’inoti byiyongera mu gihe iyo hakoreshejwe ikoranabuhanga serivisi zitangwa amafaranga areberwa mu byuma gusa.

Ubwo Guverineri wa BNR, John Rwagombwa, yagaragazaga uko Politiki y’ifaranga ihagaze mu gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare yasobanuye ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana bigira inyungu ku bukungu bw’igihugu.

Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko nubwo igihugu gifite umutekano, kujya guhaha umucuruzi akakira amafaranga gusa, nyuma akaza kwikorera amafaranga amenshi ajya kuyabitsa biba atari byiza. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bikaba byongera umutekano w’ayo mafaranga.

Yagaragaje ko ikoranabuhanga ryihutisha guhererekanya amafaranga, kandi na BNR bikayorohera mu igenamigambi ku mafaranga ari gukoreshwa, kuko iyo rikoreshejwe amafaranga aba agaragara kuri konti n’ubundi buryo bufasha kubika amafaranga atazengurutse mu ntoki z’abantu.

BNR inagaragaza ko gukoresha iri koranabuhanga binatuma igihugu kidakenera cyane kujya gukoresha andi mafaranga, asimbura ashashijwa no gukomeza kuyakorakora mu kwishyuarana.

Hagati aho, BNR igaragaza ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana biri kugenda bitera imbere mu Banyarwanda. Abishyuye cyangwa bakishyurwa amafaranga kuri telefoni bavuye kuri miliyoni 2,5 mu mwaka wa 2013, bagera kuri miliyoni 6,48.

Mu mwaka mwa 2014 kandi, umubare w’amakarita yo kuguza amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (Debit Cards) na wo wazamutseho 31%, wavuye ku 487 498 ugera ku 638 869.

Naho amakarita akurwaho amafaranga (Credit Cards) yiyongereyeho 201% ava ku 845 mu mwaka wa 2013 agera ku 2, 540 mu 2014.

Mu buryo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, amafaranga yanyuzemo yageze kuri miliyari 2,024 mu 2014 mu gihe mu mwaka wabanje yari miliyari 1,549 ; byazamutseho 30.7%.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages