00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatara yo ku mihanda arahindura byinshi mu mikorere y’abanyarwanda

Yanditswe na

Fiacre igihozo

Kuya 27 June 2013 saa 08:08
Yasuwe :

Ubu umuntu ashobora kuba yatembera ahantu hatari hake mu Rwanda, isaha iyo ari yo yose y’ijoro ndetse akaba yanabasha kugira bimwe akora nko guhaha muri ayo masha y’ijoro. Si mu mujyi wa Kigali gusa, kuko noneho no mu turere two mu ntara, usanga hari aho imihanda igenda icanirwa bigatuma byongera amasaha y’akazi kuri bamwe.
Nk’urugero ni aho abanyonzi bo mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma, mu 2012 bari batangaje ko noneho bazabasha kuba batwara abagenzi na nyuma ya saa kumi n’ebyiri (…)

Ubu umuntu ashobora kuba yatembera ahantu hatari hake mu Rwanda, isaha iyo ari yo yose y’ijoro ndetse akaba yanabasha kugira bimwe akora nko guhaha muri ayo masha y’ijoro. Si mu mujyi wa Kigali gusa, kuko noneho no mu turere two mu ntara, usanga hari aho imihanda igenda icanirwa bigatuma byongera amasaha y’akazi kuri bamwe.

Nk’urugero ni aho abanyonzi bo mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma, mu 2012 bari batangaje ko noneho bazabasha kuba batwara abagenzi na nyuma ya saa kumi n’ebyiri kubera ko uyu mujyi na wo wari washyizwemo amatara amurikira imihanda.

Kuva mu myaka ya vuba aha nko muri za 2008, kugeza ubu, mu Rwanda ahantu hatari hake hagenda hagezwa amashanyarazi, ndetse mu turere tumwe na tumwe habasha gushyirwa ku nshuro ya mbere mu mateka yatwo, amatara amurikira imihanda, ibintu byatumye ku batari bake na none amasaha y’akazi yiyongera, n’umutekano w’abakoresha imihanda mu masaha akuze y’ijoro uriyongera.

Umwaka wa 2012, ni wo wagaragayemo cyane itangizwa ry’ibi bikorwa mu bice bitandukanye by’igihugu, aho nibura buri Karere gafite aho gakora ku muhanda munini wa kaburimbo, kabishyize muri gahunda y’ibikorwa byihutirwa gushyiraho bene aya matara yo ku mihanda, ndetse ubu hafi ya twose tukaba twaramaze kuyashyiraho.

Tumwe mu turere twatangiye kuboneshereza imihanda yatwo kuva umwaka ushize wa 2012, na ho utundi twagiye dusoza iyi migambi mu mezi abanza y’uyu mwaka wa 2013. Karongi yatangiye gucana ku mihanda mu kwezi kwa Gashyantare, Kamonyi ibitangiye vuba aha muri Gicurasi, ndetse hakaba hakiri n’uturi gushyiraho aya matara duteganya kuyatsa vuba nka Rulindo na Rusizi kugeza ubu imaze ibyumweru nka bibiri iyakije.

Ibi biragenda bihindura imikorere y’abantu ahanini mu mijyi

Umujyi wa Kigali

Iyo umuntu afashe umwanya wo kugenda mu masha asatira akuze, hamwe na hamwe mu duce tugize umujyi wa Kigali two mu turere twose, agenda abona ko hari ibikorwa byaba ibito cyangwa ibinini, byabashije koko gukora amasaha 24 kuri 24, ndetse n’aho batageza amasaha 24, nibura usanga barongereye amasaha bafungiragaho kuruta mbere bataracanirwa amatara yo ku mihanda.

Ahazwi nko ku Gisementi, hamaze kumenyekanaho ko amaguriro (supermarkets) ahari, amenshi akora amasaha yose y’umunsi, ndetse n’adakwiza amasaha y’umunsi ugasanga agejeje hafi mu rukerera agifunguye kandi afite n’abayitabiriye bahaha.

Si Gisementi gusa kuko no mu tundi duce nka Nyamirambo ahitwa mu Biryogo, barara bacuruza bugacya, cyane cyane hacuruzwa ibyo kurya bimwe na bimwe bitungayirizwa ku mayira, nka za Capati, amagi, ifiriti, na Salade, n’ibyo kunywa.

Ibi ntibikiri umwihariko wa Biryogo gusa kuko ubu no mu tundi duce dutandukanye tw’umujyi nko ku Muhima ahitwa La Fraicheur, na ho ubu bamwe batangarije IGIHE ko barara bakora bene iyi mirimo yo kugabura mu byitwa “Cantine”, kandi bakavuga ko n’iyo abaguzi batangiye kugabanuka nka saa sita z’ijoro bo bagumya bagatunganya n’ibiri bucuruzwe guhera mu rukerera, ari na ko bagenda bakira abakiriya bake bake kugeza bukeye nka saa kumi n’imwe za mu gitondo, aho abantu batangira kongera kuza ari benshi bashaka ahanini icyayi na capati.

Saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri za nimugoroba aya matara aba yakijwe, nk’uko Kigigi uteka capati n’amagi aha hazwi nko kuri La Fraicheur ruguru y’isoko rya Nyabugogo yabitangaje. Ati “Twebwe turara dukora bugacya, n’ubwo nka saa sita abakiriya baba bagabanutse, ariko turakomeza tugakora kuko tuba turi buzinduke tugemurira n’abo mu mabutike, ndetse n’abazinduka bajya gukora baraza bakabanza kunywa icyayi hano. Uru rumuri rwo ku mihanda rwaradufashije cyane tuba twumva nta kibazo dufite kugeza mu gitondo iyo bayazimije.”

Umumaro w’aya matara si ugufasha abacuruza gusa

Aya matara aboneshereza imihanda, agira umumaro w’ibanze w’uko atuma hagabanuka ubugizi bwa nabi bushingiye ku rugomo rw’amabandi yajyaga yitwikira umwijima, akambura abantu, cyane cyane amafaranga na telefoni.

Uretse kwambura abantu kandi habaga hari n’impungenge ko hari abashobora kuba bahotorerwa mu nzira bakahatakariza ubuzima.

Ikingiki cy’abagizi ba nabi bambura abantu, cyagaragaraga no ku muhanda wari imbere ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda, kugeza mu mwaka wa 2010, ubwo amatara yongeraga kwatswa hagiye habaho ingero nyinshi z’abanyeshuri bacaga muri iyo nzira bajya kubona bakabona umuntu ahubutse mu gihuru ahantu hatazwi agashikuza icyo ashyikiriye akaba arengeye muri cya gihuru.

Ariko ubu ahenshi muri uyu mujyi wa Huye usanga hari amatara arara yaka, ibyo bikorohereza abawutuye biganjemo abanyeshuri ba kaminuza bajya bagira impamvu z’amasomo zituma bageza mu ijoro cyane.

Gusa n’ubwo aya matara afite umumaro ukomeye ku baturage ashyirirwaho, hamaze kugaragara ko hari n’abatarasobanukirwa n’ibyiza by’ibikorwaremezo nk’amatara yo ku mihanda n’uko bikwiye kubungwabungwa, aho i Huye mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka hagaragaye ko hari hamaze kubaho ubujura bwiba inzugi 15 z’amapoto ariho ayo matara zikajya kugurishwa n’abacuruzi bazikoramo ibyuma bikoreshwa mu ngo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages