Byakozwe n’Urugaga rw’Abikorere mu Ntara y’Amajyepfo (PSF) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.
Intara y’Amajyapfo by’umwihariko Akarere ka Huye kabaye urugero rwiza rwo guhuza imbaraga kw’abikorera, aho Koperative Ingenzi za Huye, yashinzwe mu 2009 yubatse isoko rya kijyambere ryaje kuzura mu 2012.
Ni na ryo rya mbere ryubatswe mu buryo bwo guhuza imbaraga kw’abikorera bashyigikiwe na leta, aho ishobora gutanga ikibanza, cyangwa indi nyunganizi na bo bakishakamo amikoro yo kuzamura igikorwa.
Mu mishanga yashyizwemo imbaraga muri iki gihe harimo uruganda rw’ibitoki rwa Gisagara rwaje kwitwa GABI, rwatwaye asaga miliyari 1 Frw, isoko rya Nyamagabe ryatwaye asaga miliyoni 540 Frw, isoko rya Kibeho ryatwaye asaga miliyari 1,1 Frw, isoko rya Muhanga ry’asaga 1,9 Frw, ndetse n’uruganda rw’imyenda rwa Nyanza rwazamukanye n’agakiriro bitwara asaga 1.3 Frw.
Hari kandi n’andi masoko atatu mashya mu Mujyi wa Huye arimo irya Koperative Abisunganye ba Huye ryubatswe mu Rwabayanga, irya Rango n’ikindi gice ry’Ingenzi za Huye yose yatwaye asaga miliyari 4 Frw, n’inyubako ya gare ya Ruhango iri kubakwa izatwara miliyari 2 Frw.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko batewe ishema cyane n’imikorere ihuriweho y’abikorera kuko byagaragaye ko itanga umusarururo.
Ati “Dushyize imbere ishoramari rihuriweho, kuko twabonye ritanga umusaruro ku buryo bwihuse. Tuzafatanya mu gushora mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu ntara, kuko byagiye bikorwa na mbere. Ntabwo bidusaba gusohoka mu ntara yacu kubyiga, kuko n’umusaruro wabyo twarawubonye. ’’
Perezida mushya wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo, Uwitije Bérnard, yabwiye IGIHE ko bafite intego yo gukomeza kubaka ubufatanye nk’abikorera kugira ngo barusheho kubaka imbaraga zituma bahobera amahirwe ari mu Majyepfo.
Ati “Tuzafatanya n’uturere kurebera hamwe amahirwe ahari nko mu buhinzi bw’icyayi muri Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse n’ikawa mu turere hafi ya twose, tutibagiwe n’imyumbati mu gice cy’Amayaga. Tuzegereza abahinzi n’aborozi inyongeramusaruro twongera inganda z’ibiryo mu ntara, kandi byaranatangiye kuko tumaze kugira inganda z’ibiryo by’amatungo eshatu mu Karere ka Huye.”
Uwitije yakomeje avuga ko bazi neza ko kuba PSF ari yo itanga akazi kuko ifite 92% by’imirimo itangwa mu gihugu, bizabatera imbaraga zo gukomeza kubaka inzego z’imirimo zihamye ndetse zinubahiriza amategeko y’umurimo.
Uretse iyi mishanga yagiye igerwaho mu Ntara y’Amajyepfo, hari n’indi mishanga iri gutekerezwa mu turere twa Nyanza na Kamonyi, izakorwa mu bufatanye bwa PSF na Leta, irimo gare igezweho ya Nyanza ndetse n’isoko rigari (mall) mu Karere ka Kamonyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!