00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza ku baturiye umuhanda Kiziba-Karongi watangiye kubakwa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 13 October 2024 saa 09:07
Yasuwe :

Abaturiye umuhanda Bwishyura-Kiziba uhuza umujyi wa Karongi n’Inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 10 z’Abanye-Congo, bavuga ko uyu muhanda bawitezeho kubarinda ibihombo ndetse ko biteguye kuwubyaza umusaruro.
Ni umuhanda ubuyobozi bw’akarere bugereranya na zahabu bitewe n’uko ari umuhanda uje ari igisubizo ku buhahirane n’imigenderane.
Kuba uyu muhanda utari ukoze byari imbogamizi kuri izi mpunzi n’abatuye Umurenge wa Rwankuba iyi nkambi yubatsemo.
Umujyi wa Karongi (…)

Abaturiye umuhanda Bwishyura-Kiziba uhuza umujyi wa Karongi n’Inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 10 z’Abanye-Congo, bavuga ko uyu muhanda bawitezeho kubarinda ibihombo ndetse ko biteguye kuwubyaza umusaruro.

Ni umuhanda ubuyobozi bw’akarere bugereranya na zahabu bitewe n’uko ari umuhanda uje ari igisubizo ku buhahirane n’imigenderane.

Kuba uyu muhanda utari ukoze byari imbogamizi kuri izi mpunzi n’abatuye Umurenge wa Rwankuba iyi nkambi yubatsemo.

Umujyi wa Karongi uyu muhanda uhingukiramo niho hari umuhanda wa kaburimbo, Kivu Belt uhuza uturere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba.

Guhera muri Gicurasi 2023 nibwo imashini zatangiye kwagura uyu muhanda kugira ngo uzashyirwemo kaburimbo. Ni imirimo biteganyijwe ko igomba kuba yarangiye bitarenze tariki 31 Gicurasi 2025, bikazatwara arenga miliyari 16Frw.

Aline Nyirasingizwa uturiye uyu muhanda yabwiye IGIHE ko kuba utari ukoze byabangamiraga ubuhahirane hagati y’umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba.

Ati “Watezaga impanuka, nta modoka nyinshi zawugendagamo. Kuva Bwishyura igera mu nkambi kuri moto baducaga 4000 kugenda no kugaruka, imvura yaba yaguye bakaduca 7000Frw kubera ubunyereri”.

Nyirasingizwa avuga ko kuba uyu muhanda utari ukiri nyabagendwa bitewe n’amazi yari yaragiye awucukuramo ibinogo, byatumaga unyurwamo n’imodoka ndende kandi nabwo imvura yaba yaguye kuwunyuramo bikaba ingorabahizi rimwe na rimwe bikaba byanateza impanuka.

Nikobahora Jean Paul umaze imyaka 12 atwara abagenzi kuri moto muri uyu muhanda, yavuze ko kuba utari ukoze byamutezaga ibihombo kuko yatobokeshaga amapine inshuro zirenga enye mu kwezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yabwiye IGIHE ko uyu muhanda uje bawukeneye cyane, asaba abaturage kuzawitaho bakawugirira isuku kandi bakawurinda kwangirika.

Ati “Ni umuhanda uri ahantu mu misozi, icyo tubasaba ni uko igihe haguyemo ibitengu bajya bihutira kubikuramo, bakawubungabunga kuko uwavuga ngo ni zahabu tubonye muri kariya gace ntabwo yaba abeshye”.

Meya Mukase avuga ko bitewe n’uko uyu muhanda unyura mu misozi uzashyirwamo inzira zimanura amazi mu rwego rwo kwirinda ko amazi awuvaho yasenyera abaturage cyangwa akangiza imyaka yabo.

Abamotari bakoresha uyu muhanda bavuga ko niwuzura uzagabanya ibihombo baterwa no gutobokesha amapine
Abaturiye uyu muhanda bavuga ko bawitezeho kugabanya impanuka no gusirimura agace unyuramo
Ikorwa ry'uyu muhanda ryahaye amahirwe abasanzwe batunzwe no gukura amabuye yo kubaka
Imirimo yo gukora umuhanda uhuza umujyi wa Karongi n'inkambi ya Kiziba igeze kuri 32%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .