Ubwo hatangizwaga umwiherero ku nshuro ya 11 kuri uyu wa 04 Gashyantare 2015 uhuje Leta y’u Rwanda n’abahagariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga, ababihagarariye batanga inkunga zabo bagaragaje ko bashimishwa n’uko u Rwanda rufite igenamigambi rihamye rituma n’imari batanga ikoreshwa neza.
Muri uyu yu mwiherero wabereye mu Karere ka Rubavu, Lamin manneh Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One UN), avuga ko uburyo Leta ikoresha inkunga ihabwa bushimishije kuko bigaragarira mu bikorwa byo kurwanya ubukene ndetse n’izindi gahunda zigaragara mu gushyira mu bikorwa gahunda z’imbatura bukungu EDPRS 2.
Lamin yongeyeho ko bashima ingamba Leta yafashe zo guteza imbere urwego rw’abikorera, ibi kandi bishimangirwa na, Peter A. Malnak, uhagarariye ikigega nterankunga cy’Abanyamerika (USAID) aho yavuze ko bazagumya gufasha u Rwanda muri gahunda z’iterambere zitandukanye ngo kuko umurongo rwihaye harimo kugabanya ubukene no guteza imbere urubyiruko ari ntamakemwa.
Minisitiri w’Imari n’Igenemigambi, Amb. Clever Gatete, yavuze yagaragaje ko gukoresha imari mu buryo bubereye Abanyarwanda ari yo ntego, anerekana ko uyu mwiherero ugamije kwigirwamo ndetse no kuganira n’abafatanyabikorwa kuri gahunda zijyanye n’iterambere, n’imishinga ya gahunda y’imbaturabukungu aho igeze.
Minisitiri Gatete yavuze kandi ko icyo bateze kuri iyi nama Atari inkunga cyangwa amafaranga bahabwa gusa ahubwo ko ari uburyo bwiza bwo gukangurira abikorera gushora imari mu Rwanda.
Umwiherero wa 11 wabafatanya bikorwa (development partners ) uzamara iminsi ibiri bikaba biteganyijwe ko hazigirwamo ishyirwa mubikorwa rya gahunda y’imbatura bukungu EDPRS 2, umwiherero ukaba uhuje leta y’u Rwanda, abahagarariye bibihugu byabo mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga ndetse n’urugaga rwabikorera mu Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO