Abanyarwanda basaga 50 barahabwa amasomo y’ikarishyabwenge ku birebana no gucunga no kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge, mu rwego rwo gusigasira ubusugire bw’ibihangano byabo. Aya masomo arahabwa abafite inganda nto n’iziciriritse, na bo bakazayaha abandi.
Ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge - WIPO (World Intellectual Property Organization), ba rwiyemezamirimo bafite inganda nto n’iziciriritse, barahabwa amasomo y’ikarishyabwenge mu gihe cy’iminsi itanu, ku birebana no gucunga no kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge.
Mu gutangiza ayo masomo, Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yavuze ko inganda nto n’iziciriritse zifite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda. Avuga ko mu mwaka wa 2011, inganda nto n’iziciriritse zirenga ibihumbi 123 zatangiye gukora; bivuze ko nibura 98% ziri mu rwego rw’abikorera, zikaba zaratanze akazi kugera kuri 41%.
Minisitiri Kanimba akomeza agira ati "Nubwo inganda nto n’iziciriritse zifite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, ziracyafite inzitizi zirimo kuba zikiri hasi mu rwego rw’ikoranabuhanga, umusaruro muto, ubushakashatsi n’iterambere bikiri ku rwego rwo hasi, guhanga udushya, kutaba hari icyerekezo gihamye ku isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no guhangana n’izindi ziri hejuru ku isoko mpuzamahanga."
Minisitiri Kanimba akomeza avuga ko yizeye ko ubumenyi bari bukure mu masomo bahabwa buzabafasha kubaka iterambere rirambye. Avuga ko kwigana no kwiba ibirango by’umutungo bwite mu by’ubwenge ari ikibazo gihangayikishije guverinoma zitandukanye, bityo hafatwa ingamba zo kubungabunga no kurengera ibihangano n’ibirango byabyo.
Agira ati "U Rwanda rwashyize muri gahunda zarwo gushyigikira iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse, imwe mu ngamba zo guteza imbere ubukungu, umuco n’ikoranabuhanga. Guverinoma y’u Rwanda ibijeje ubufatanye mu nzira zose hashyigikirwa imikoranire mu gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya no gushyigikira abashoramari, hashyirwaho uburyo bunoze bwo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge."
Anil Sinha, Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhanga udushya, by’umwihariko inganda nto n’iziciriritse mu muryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge, mu kiganiro na IGIHE, yavue ko batanga amahugurwa nyongerabumenyi ku kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge, aho bahugura abafite inganda nto n’iziciriritse na bo bakazahugura abandi, mu rwego rwo kurengera ibihangano byabo.
Agira ati "Inganda nto n’iziciriritse zifite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu ku Isi. Abazifite rero bagomba kurengera ibihangano byabo, bakabibungabunga, kuko benshi batinya guhanga ibyabo, ahubwo bagahitamo kwigana iby’abandi."
Ashima aho u Rwanda rugeze mu guhanga udushya mu nganda nto n’iziciriritse, n’uburyo igihugu cyorohereza kandi kigashyigikira abashoramari.
Kamanzi Uwizera Gloria, Umuyobozi mukuru wa Glo Creations ikora imitako no gutera amarangi mu myenda, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe abantu benshi badashaka gufata umwanya wo guhanga ibyabo, ahubwo ngo bahitamo kwigana iby’abandi.
Agira ati "Bahitamo inzira yoroshye yo kwigana ibyo abandi bakora. Birakwiye ko umutungo bwite mu by’ubwenge ugomba kurindwa. Turiga rero ingamba zafatwa ibyo dukora bikabungwabungwa."
Mbatezimana Pierre Damien, Umuyobozi mukuru wa Shekina Entreprises, uruganda rwongera agaciro ku musaruro aho batunganya isombe yumishijwe, yabwiye IGIHE ko ba rwiyemezamirimo bashora imari mu bushakashatsi, ariko nyuma hari abigana icyo gikorwa ntacyo bashoyemo.
Agira ati "Turasobanukirwa uburyo bwo kubungabunga umutungo bwite mu by’ubwenge twagezeho, ku buryo ntawe uzapfa kwiyitirira ibitari ibye. Kwigana iby’abandi bituma igicuruzwa gita agaciro kacyo. Ubu dufite isombe yumishije ku isoko mpuzamahanga twenyine, hari rero amategeko arengera igihangano, uyarenzeho aba agomba kubiryozwa."
Umuryango mpuzamahanga wita ku kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge (WIPO), ni ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere guhanga udushya mu kuzamura ubukungu, imibereho y’abaturage n’iterambere ry’umuco mu bihugu byose binyuze mu kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ku rwego mpuzamahanga.
Uwo muryango ushyigikira iterambere no gukoresha umutungo bwite mu by’ubwenge hashyigikirwa serivisi, amategeko, ibikorwaremezo n’iterambere.


















TANGA IGITEKEREZO