Mu muhango ngarukamwaka wo gushimira Imana ibyagezweho no gusengera imigambi yimirijwe imbere mu rwego rw’ubukungu wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, abakozi b’amabanki, ab’ibigo by’imari, ab’ubwishingizi, aba RSSB, n’ab’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro bahuriye muri CFF baravuga ko umwaka ushize wa 2014 wabaye umwaka w’ibitangaza mu bukungu.
Daniel Muhimuzi, ukuriye uyu muryango agaragaza ko muri 2014 ibihugu byinshi byiganjemo ibikomeye byahuye n’ikibazo gikaze cy’ihungabana ry’ubukungu, igenamigambi ry’ibihugu bikomeye rirazahara cyane.
Ku gihugu nk’u Rwanda cyari cyanahuye n’ibibazo by’abaterankunga bari bagenze biguru ntege muri 2013, iri hungabana ry’ubukungu mu bihugu bikize ryari ryatumye abanyamabanki mu Rwanda bata ibyiringiro by’ubukungu bw’igihugu muri 2014, ariko ngo Imana yakoze ibitangaza aho ibindi bihugu byaburiye, u Rwanda aba ariho ruronkera.
Muhimuzi yasobanuye ko umwaka wa 2014 warangiye ubukungu bw’u Rwanda buri ku kigero cya 7,1%, bitandukanye n’ibyo bo bibwiraga ko butarenga 6%. Mu bindi bihugu bikomeye ku Isi, ubukungu bwarahanantutse ku buryo bufatika.
Ati “Hashingiwe ku mwaka wa 2013 wari wabanje kuko inkunga zari zahagaritswe n’ibindi bitagenze neza, twumvaga dukabije tuzagera kuri 6%.Ariko twararengeje nk’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Mu gihe abandi baramanuye kubera ko ibyo bateganyaga siko byagenze. Ibyagezweho ni bike ku byo bateganyaga.”
Uyu muyobozi agaragaza ko byinshi bagezweho bigaragaza ko Imana yabaye hafi abanyarwanda, kandi ikabakorera ibitangaza bagatera imbere nk’igisubizo cy’uko bayizera kandi bakayisenga.Ati “Ni ubuntu burenze ubwo twatekerezaga.”
Ibi ni byo baheraho bavuga ko bazakomeza gushikama bagasenga Imana kugira ngo izahure ubukungu bw’ibihugu by’i Burayi, Amerika n’Aziya, butazagira ingaruka mbi ku bw’u Rwanda.
Kabatesi Adria, Umuhuzabikorwa muri uyu muryango yemeza ko aho batangiriye gahunda yo gusengera mu bigo bitandukanye bakoreramo, habayeho impinduka nyinshi mu bikorere y’abakozi, ndetse n’abari bafite ingeso mbi zihombya abakoresha bazicikaho.
Ati “Ingaruka nziza zatugizeho ni uko hari nk’abantu b’urubyiruko bazaga mu kazi ubona bafite ingeso zo gukorakora batari siriyasi mu kazi, ariko uko twagendaga dutumiza abapasiteri bakatwigisha ugasanga abantu benshi abaragenda bahinduka.”
Kabatesi yemeza ko uku guhuza umugambi mu gusengera ubukungu bw’igihugu , by’umwihariko urwego rw’amabanki byatumye uru rwego rutera imbere ku buryo bufatika, ubunyangamugayo, kwita ku murimo, kudakorera ku jisho n’ubuhanga mu kazi biriyongera.
Pasiteri Antoine Rutayisire wabwirije muri uyu muhango, yasobanuye ko iyo inzego z’igihugu zitabiriye kubahisha Imana no kuyisenga ubudahwema, bihesha umugisha igihugu kigatera imbere.
CFF igizwe n’abanyamuryango basaga 500 baturuka muri banki zitandukanye mu gihugu, ibigo by’ubwishingizi, ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro. Uretse gufatanyiriza hamwe kwinginga Imana ngo ifashe igihugu gutera imbere, banafarasha abaturage mu bikorwa bitandukanye biborohereza kwikura mu bukene.



















TANGA IGITEKEREZO