Kuwa Kane tariki 13 Gashyantare 2014 nibwo isosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije ubufatanye na I&M Bank bugiye kujya bworohereza abafatabuguzi kuba bafata amafaranga kuri ATM za I&M Bank bayohererejwe muri Airtel Money.
Ubu buryo ntibusaba ko umufatabuguzi ushaka gufata amafaranga yohererejwe muri Airtel Money aba afite ikarita ikoreshwa muri ATM, ahubwo hazajya hakoreshwa umubare w’ibanga umwohererezwa kuri telefoni ye.
Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda, John Magara Gahakwa ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri Airtel, yavuze ko iyi gahunda izafasha abakoresha serivisi ya Airtel Money kubikuriza amafaranga aho bari hose hari icyuma cya ATM cya I&M Bank bitabasabye gushakisha ahari abakozi batanga iyi serivisi.
Yagize ati “Ubikuza aba agomba kuba yariyandikishije muri serivisi ya Airtel Money bikazamufasha kujya abikuriza ahari icyuma cya I&M Bank hose mu gihugu kandi turanateganya ko mu minsi iri mbere tuzakorana n’izindi banki mu rwego rwo korohereza abakiriya bacu.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, wafunguje iki gikorwa muri Serena Hotel i Kigali, yasabye andi masosiyete y’itumanaho gutera ikirenge mu cya Airtel Rwanda, asaba na za banki kuyoboka ibikorwa nk’ibi biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.
Muri uyu muhango hakaba hanatombowe itike y’indege yo kujya i Dubai yatombowe n’uwitwa Chantal muri poromosiyo ya “Birahebuje” iteganyijwe kurangira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2014.


















TANGA IGITEKEREZO