00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagize urugaga rw’Igenagaciro batanze arenga miliyoni 4 mu kigega Agaciro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 April 2014 saa 11:08
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza gutera inkunga igihugu biciye mu kigega cy’iterambere Agaciro, abagize Urugaga rw’igenagaciro mu Rwanda batanzemo amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni enye n’igice (4,550,000Rwf), muri miliyoni 10 aba banyamuryango biteguye gutanga.
Ubwo hatangwaga aya mafaranga, umuyobozi w’urugaga rw’igenagaciro (Institute of Real Property Values in Rwanda: IRPV) Egide Gatsirombo, yatangarije IGIHE ko igitekerezo cyavuye muri komite, nyuma bakigeza mu nama rusange y’umwaka wa (…)

Mu rwego rwo gukomeza gutera inkunga igihugu biciye mu kigega cy’iterambere Agaciro, abagize Urugaga rw’igenagaciro mu Rwanda batanzemo amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni enye n’igice (4,550,000Rwf), muri miliyoni 10 aba banyamuryango biteguye gutanga.

Ubwo hatangwaga aya mafaranga, umuyobozi w’urugaga rw’igenagaciro (Institute of Real Property Values in Rwanda: IRPV) Egide Gatsirombo, yatangarije IGIHE ko igitekerezo cyavuye muri komite, nyuma bakigeza mu nama rusange y’umwaka wa 2013.

Gatsirombo akomeza atangaza ko kuba batanze amafaranga asaga miliyoni enye n’igice, asigaye kugira ngo buzuze miliyoni 10 biyemeje gutanga, bizakorwa mu mezi atatu ari imbere.

Yagize ati “Twiyemeje ko amafaranga asigaye yose tuzayatanga mu mezi atatu ari imbere, bityo twe nk’Abanyarwanda dukomeze gushyira hamwe ubushobozi dufite n’iyo bwaba buke, ariko twiyubakire igihugu nta wundi dutezeho inkunga.”

Hatowe Komite nshya

Uretse kandi gutanga iyi nkunga muri iki kigega, abanyamuryango ba IRPV banatoye komite nshya, aho bongeye kugirira icyizere umuyobozi mukuru wari usanzwe abayobora.

Mu bayobozi 9 bagize komite batowe, harimo Perezida Gatsirombo Egide, Visi Perezida ni Alfonse Marie Nkabije na ho Umunyamabanga Mukuru ni Karamagye John.

Akimara kugirirwa icyizere, Gatsirombo yavuze ko agiye gutuma umwuga w’abagenagaciro ukomeza gutera imbere, ukavanaho zimwe mu mbogamizi zikiharangwa.

Gatsirombo avuga ko bimwe mu byo abagenagaciro bafasha umuntu ugiye muri banki ashaka inguzanyo, ubusanzwe banki imutegeka kuba afite ingwate, ariko ntihite iyemera kuko iba itazi agaciro kayo. Abagenagaciro ni bo bagaragaza agaciro kayo, ipfa kuba ari imitungo itimukanwa.

Zimwe mu mbogamizi bagihura na zo, zirimo ko banki zimwe usanga zishaka kwiharira bamwe mu bakozi b’urugaga, ibi rero ngo byangiza ubunyamwuga bw’abakozi b’urugaga.

Gatsirombo kandi avuga ko usanga hari aho abaturage bagiye kwimurwa batemera agaciro kahawe umutungo wabo kubera inyungu runaka. Aha rero akaba yabasabye ko ibyo banenze bagomba kujya babishyikiriza ubuyobozi bw’urugaga, rukiga kuri icyo kintu cyakozwe, hakarebwa ibinengwa cyangwa uwabikoze akabisubiramo aho kubibwira abo abonye bose.

Kugeza ubu urugaga rw’igenagaciro rufite abanyamuryango 96 bemewe mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .