Mu gihe mu Rwanda hari gahunda yo guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ibidukikije no kubibungangunga, kuri ubu hamaze kuboneka kimwe mu bisubizo cyo guhangana n’icyo kibazo, aricyo gukoresha amakara akomoka ku bishingwe bitabora.
Aya makara yiswe "briquette" mu ndimi z’amahanga kuri ubu akorwa n’uruganda rwitwa COCEN ruherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda Akagari ka Munanira ya I, aho abakozi barwo barobanura ibishingwe bagakuramo ibitabora maze bakabikoramo amakara, ibibora bikerekezwa mu kimoteri rusange cyabugenewe Giherereye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.
Benimana Léon Umuyobozi w’uru ruganda aganira na IGIHE, yavuze ko bashinze uru ruganda mu rwego rwo rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya umwanda uboneka mu ngo.
Gusa ngo ingorane bafite kugeza ubu ni uko abaturage batari basobanukirwa n’akamaro ko gukoresha aya makara, kuko usanga bamwe bagifite impungenge zo kuyakoesha. Basaba kandi ko Leta yabafasha mu gukangurira amashuri n’ibindi bigo bikenera gukoresha inkwi, ko byakoresha amakara mu cyimbo cyazo.
Si amakara akomoka ku bishigwe gusa ashishikarizwa gukoreshwa, kuko kugeza ubu mu rwego rwo kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba no ku bindi byangiza ibidukikije, abantu bashishikarizwa gukoresha n’ingufu za Biogaz.



















TANGA IGITEKEREZO