00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rw’imyenda rw’Abashinwa rwemerewe gukorera mu Rwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 14 July 2014 saa 08:16
Yasuwe :

Uruganda rwo mu bushinwa rukora imyenda rugiye gutangira gukorera mu Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo abandi bashoramari b’Abashinwa barebereho baze gushora imari mu Rwanda.
Uruganda rwa C&H rw’Abashinwa babiri, Helen Hai na Candy Ma rugiye gutangira gukorera mu Rwanda mu minsi iri imbere ruzashora miliyoni hagati ya 8 na 10 z’amadolari y Amerika mu myaka 5.
Helen Hai yavuze ko ibyo agiye gukora mu Rwanda yabitangiye muri Ethiopia, aho yatangije uruganda rukora inkweto zigezweho (…)

Uruganda rwo mu bushinwa rukora imyenda rugiye gutangira gukorera mu Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo abandi bashoramari b’Abashinwa barebereho baze gushora imari mu Rwanda.

Uruganda rwa C&H rw’Abashinwa babiri, Helen Hai na Candy Ma rugiye gutangira gukorera mu Rwanda mu minsi iri imbere ruzashora miliyoni hagati ya 8 na 10 z’amadolari y Amerika mu myaka 5.

Helen Hai yavuze ko ibyo agiye gukora mu Rwanda yabitangiye muri Ethiopia, aho yatangije uruganda rukora inkweto zigezweho nyuma ngo Abashinwa benshi barahayobotse bajya gushorayo imari yabo.

Uruganda rwa C&H rwasinyanye amasezerano na RDB

Yavuze ko agiye kwereka abashoramari bakomoka mu Bushinwa ko bishoboka gushora imari mu Rwanda cyane mu nganda.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Clare Akamanzi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB) yavuze ko bizaba ari ubwa mbere uruganda nk’uru rukoze ibikorwa bikoherezwa hanze y’u Rwanda byongerewe agaciro.

Yavuze ko ubusanzwe uruganda rwakoraga imyenda mu Rwanda ari UTEXRWA ariko wasangaga itoherezwa hanze ku kigero gikwiye, ariko ngo uru ruganda rushya ruje yo ruzakora izagera muri Amerika n’I Burayi.

Yagize ati “Tuzafatanya dutangire kohereza ibicuruzwa hanze, turashaka kohereza ibyongerewe agaciro, aba Bashinwa bafite ubumenyi n’ubushobozi n’uburambe mu kubikora.”

Mu ntangiriro hasinywe amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’aba bashoramari kuwa mbere tariki ya 14 Nyakanga 2014, ku buryo ngo mu mezi atandatu Abanyarwanda basaga 200 bazahugurwa nyuma bakaba abakozi b’uru ruganda, mu mezi 18 ruzaba rwatangiye kohereza ibicuruzwa hanze.

Mu myaka ibiri iri imbere biteganyijwe ko ibicuruzwa bizoherezwa hanze bizarenga agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari y’Amerika.

Iki gikorwa cyagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda kizafasha Abashinwa kuza gushora imari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kuko abakozi badahenda mu mishahara.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages