00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz irasaba abakunzi bayo kugana serivisi za COGEBANQUE

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 November 2013 saa 09:59
Yasuwe :

Nyuma y’umunsi wa kane, itsinda ry’abahanzi rya Urban Boyz bafasha COGEBANQUE kugeza ubutumwa ku baba bakurikiye isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu, aba bahanzi barasaba abafana babo gukoresha serivisi z’iyi banki, umwe mubaterankunga ba Tour du Rwanda.
Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo uririmba muri iri tsinda avuga ko bashimira COGEBANQUE yatumye babona umwanya uhagije wo kugera henshi mu gihugu hafi y’abafana babo, abasaba kugana iyi banki bakabona serivisi nziza itanga. (…)

Nyuma y’umunsi wa kane, itsinda ry’abahanzi rya Urban Boyz bafasha COGEBANQUE kugeza ubutumwa ku baba bakurikiye isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu, aba bahanzi barasaba abafana babo gukoresha serivisi z’iyi banki, umwe mubaterankunga ba Tour du Rwanda.

Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo uririmba muri iri tsinda avuga ko bashimira COGEBANQUE yatumye babona umwanya uhagije wo kugera henshi mu gihugu hafi y’abafana babo, abasaba kugana iyi banki bakabona serivisi nziza itanga.

Humble Jizzo yagize ati: "Ntawutashima COGEBANQUE yatumye twegera abafana bacu kandi batweretse ko batwishimiye, bamenye ko aho turi kujya ari ukubera COGEBANQUE, bazayigane bahabwe serivisi zinoze z’ibijyanye n’amafaranga na banki."

Yongeraho ko abasanzwe ari abakiriya bakoresha uburyo bugezweho COGEBANQUE ibafitiye butuma babona serivisi mu buryo bugezweho kandi bwihuse. Atanga urugero nk’aho bakoresha telefone igendanwa bakabona serivisi batageze kuri banki cyangwa bakishyura nk’imisoro batabanje gutonda imirongo."

Ku bufatanye na COGEBANQUE, Urban Boyz bamaze gutarama mu mujyi wa Kigali (kuri sitade Amahoro), Kirehe (Nyakarambi) no mu mujyi wa Musanze.

Humble Jizzo avuga ko kuba ari bo basoza igitaramo iyo harangiye isiganwa ry’amagare, abona aba ari umwanya mwiza wo gutangiramo ubutumwa bwa COGEBANQUE cyane ko haba hari abantu benshi babazwa ibibazo, babitsinda bagahembwa.

Yagize ati "Dufite icyizere ko benshi mu bafana bacu barushaho gusobanukirwa n’imikorere ya COGEBANQUE cyane mu duce ifitemo amashami."

Kugeza kuri uyu wa Kane, Humble Jizzo avuga ko yatunguwe n’abafana b’i Musanze uko bari babakiriye ari benshi kandi bashaka kubakora mu gihe Kirehe abafana bababyinishije bigaragara ko bishimiye na COGEBANQUE yabazanye.

Kuri uyu wa Kane, COGEBANQUE na Urban Boyz barataramira abatuye Muhanga, kuwa Gatanu ab’i Nyamagabe.

COGEBANQUE ifite amashami 19, muri yo 10 akorera mu mujyi wa Kigali harimo ishami rya Gisozi baherutse gufungura.

Mu gihe bitegura gufungura ishami rya COGEBANQUE mu karere ka Kirehe, abakiriya b’i Musanze barakataje mu gufunguza konti ya "Iyubakire" aho babitsa babungukira kugira ngo babone ibijyanye n’inyubako, bajya kwishyura inyungu ikagabanywa.

Ushaka kumenya byinshi kuri serivisi za COGEBANQUE wahamagara nomero 5050.

Urban Boyz mu gukwirakwiza ubutumwa bwa COGEBANQUE mu Banyarwanda cyane abakurikira Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda
Urban Boyz na COGEBANQUE i Kirehe
Urban Boyz na COGEBANQUE i Musanze
I Kirehe: Abafana babonye umwanya wo kubyinana n'abahanzi babo bakunda - Urban Boyz
Abafana baba ari benshi nyuma y'isiganwa bakurikiye ubutumwa bwa COGEBANQUE butangwa na Urban Boyz
Urban Boyz na COGEBANQUE i Kirehe
COGEBANQUE iracyakomeza guhemba abitwara neza muri Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages