Byarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyoherezwa mu mahanga no guhanga ibishya muri NAEB, Janet Basiima.
Ni ikiganiro yahuriyemo n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Africa Improved Food, Ramesh Moochikal, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SOUK Farms, Oluwaseun Rasheed ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo ENI [...] mu Rwanda, Mauro Martufi.
Hari mu nama nto yari ibangikanye n’Inama ku Ishoramari n’Ubucuruzi ihuza u Rwanda n’Ibihugu by’i Burayi [EU-Rwanda Business Forum] irimo kubera i Kigali, aho yitabiriwe n’abasaga 500.
Mu kiganiro cyagarutse ku mahirwe agaragara mu buhinzi no gutunganya umusaruro ubukomokaho ndetse n’uruhererekane rw’ubuhinzi muri rusange, Basiima yavuze ku byo NAEB ifasha abahinzi n’abari muri urwo rwego muri rusange.
Ati “Twe NAEB icyo dukora cyane ni ibijyanye no kubafasha gushaka umusaruro n’ubwiza bwawo, gushaka amasoko no gushaka amafaranga cyangwa igishoro."
“Ni ukuvuga ngo ku masoko tujyana na bo mu mamurikagurisha mpuzamahanga kugira ngo bashobore kubona amasoko, tukabafasha ndetse na mbere yo kugenda kugira ngo dushake abantu bari muri ibyo bintu bakora kugira ngo nitugerayo bazicarane nabo baganire kugira ngo bashobore kubona amasoko.”
NAEB kandi ifasha abahinzi n’abatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi kujya kureba uko ahandi bikorwa, kumenya ibijyanye n’uko bapfunyika, uko babika umusaruro n’ibindi bavana mu ngendoshuri.
Guverinoma y’u Rwanda kandi ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yashyizeho imishinga irimo gutanga inkunga ku bahinzi n’aborozi ku buryo hari igice batanga noneho na leta ikabaha amafaranga asigaye kandi akaba atari inguzanyo.
Hari kandi andi mafaranga anyuzwa muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), ndetse no mu Kigega gishyigikira abohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi [Export Grant Fund].
Basiima ati "Aho naho abashaka amafaranga bajyayo kugira ngo bashobore kubona ayo mafaranga abafashe mu bijyanye no kohereza umusaruro mu mahanga."
NAEB kandi ifasha abahinzi mu bijyanye no kubona imbuto nziza zijyanye n’ikirere cy’u Rwanda.
Ati "Ikindi turabakurikirana, tukababwira ngo niba uhinze avoka uyitera ute, uyikurikirana ute, ukayisarura ute? Niba ufite umusaruro w’imiteja uwubika gute mbere yo kuwujyana ku isoko ryo hanze y’u Rwanda kugira ngo bitangirika."
Nibura 60% by’ibyo Abanyaburayi barya usanga babigura hanze ariko hari ibintu byinshi basaba kugira ngo bakwemerere kujyanayo ibyo bicuruzwa.
Basaba ibyemezo by’ubuziranenge kandi usanga bihindagurika. Ku rundi ruhande ariko usanga bagura ku giciro cyiza ndetse bakagura byinshi.
Basiima ati "Iyo urebye nk’abantu bashoye imari mu mboga n’imbuto hano, baracyari bato, bakeneye kwiyubaka. Tubonye abashoramari bavuye hanze babimazemo igihe kugira ngo bafatanye na bo banabigireho, byadufasha."
"Ikindi usanga ari bo bashoboye gucengera ku masoko, bayafite. Twebwe kugira ngo ubashe kubona isoko birakugora cyane ariko ufatanyije n’uwarigezeho byagufasha kugira ngo muzamure umusaruro."
Ibyo u Rwanda rwohereza ku isoko ry’i Burayi birimo imboga, imiteja, urusenda, avoka, imbuto zirimo amatunda n’ibindi mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, u Busuwisi n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!