00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 11.2 yo kubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 9 December 2015 saa 06:36
Yasuwe :

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 15 z’amadolari, angana na miliyari 11.2 z’amafaranga y’u Rwanda n’Ikigega cyo mu gihugu cya ‘Kuwait’ kigamije iterambere ry’Abarabu, (Kuwait Fund For Arab Economic Development ,KFAED), azakoreshwa mu kubaka umuhanda Nyagatare – Rukomo

Ubusanzwe umuhanda Nyagatare – Rukomo ufite ibilometero 124.8, uyu mushinga ukaba ugamije kuzubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibilometero 73, ufite ubugari bwa metero zirindwi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko uyu muhanda uzagabanya ibiciro by’ubwikorezi byari bihanitse, ndetse witezweho ko uzafasha abantu kugera ku masoko ku buryo bworoshye.

Ati” Uyu muhanda uzatuma habaho ingendo nyinshi, utange imirimo ku bantu benshi, ndetse uzoroshya ubucuruzi bwo mu karere, bugamije kurandura ubukene.“

Umuyobozi wungirije w’ikigega KFAED, Hesham Al-Waqayan, yavuze ko ibikorwa by’iki kigega mu Rwanda byibanda ku bwikorezi, kubera ko ari igihugu kidakora ku Nyanja.

Yagize ati "Ku gihugu nk’u Rwanda kidakora ku nyanja, dushishikajwe no gutera inkunga amajyambere yacyo binyuze mu bwikorezi."

Umushinga wo kubaka uyu muhanda ureshya n’ibilometero 124.8 uzatwara miliyoni 88.5 z’amadorari ya Amerika,akabakaba miliyari 66 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkunga nini yo kuwubaka ingana na miliyoni 75 z’amadorari ya Amerika yavuye mu bigega by’Abarabu; birimo ikigega KFAED, Ikigega cya Arabie Saoudite kigamije Iterambere (Saudi Fund For Development) ndetse na Banki y’Abarabu Igamije Ubukungu muri Afurika (Arab Bank for Economic Development in Africa).

U Rwanda ruzatanga gusa miliyoni 13.5 z’amadorari ya Amerika.
Umubano w’u Rwanda n’ikigega KFAED, watangiye muri 1975 ukaba waragize akamaro cyane cyane mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo, uburezi, ndetse n’ubuzima.

Umuyobozi wungirije w’ikigega KFAED, Hesham Al-Waqayan na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Gatete Claver basinyana amasezerano y'inguzanyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages