00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gushyira ku isoko impapuro z’agaciro-faranga za miliyoni 20$

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 5 Ugushyingo 2015 saa 08:00
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hagati y’itariki 23 na 25 Ugushyingo 2015 izashyira ku isoko impapuro z’agaciro-faranga [bons de trésor/treasury bonds] zifite agaciro kangana na miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika, angana na miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda azishyurwa mu gihe kingana n’imyaka itatu.

Aya mafaranga azabashisha leta kubaka ibikorwa remezo ku gice kimwe, ku rundi ruhande azifashishwa mu guteza imbere ubucuruzi.

Bitegerejwe ko igurwa ry’izi mpapuro z’agaciro-faranga rizitabirwa cyane nk’uko byagenze ku zazibanjirije. Kugura izi mpapuro zifite agaciro-faranga byemerewe Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga babibyufuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .