00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu bya mbere byakorewemo ishoramari rinini muri Afurika

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 26 November 2024 saa 08:24
Yasuwe :

Raporo ngarukagihembwe izwi nka ‘Stears Private Capital in Africa’, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu muri Afurika n’u rwa kabiri mu Karere mu gukorerwamo ishoramari ry’abikorera rinini mu gihembwe cya gatatu cya 2024.

Ni raporo ikorwa n’ikigo Stears gikora ubusesenguzi ku makuru y’imari n’iby’ikoranabuhanga, by’umwihariko muri Afurika.

Iyo raporo y’iki gihembwe cya gatatu cya 2024, igaragaza ko ibihugu bitanu bya mbere byihariye 85% by’ishoramari ry’abikorera ryose ryakorewe muri Afurika muri ayo mezi atatu.

Muri ayo mezi atatu habarwa ko ibigo by’ishoramari 73 by’abikorera ari byo bashoye imari muri Afurika, aho muri ibyo ibigera kuri 39 bibarirwa agaciro ka miliyari ebyiri na miliyoni 27 z’amadolari.

Iyi raporo kandi igaragaza ko hagendewe ku bice bya Afurika, muri Afurika y’Amajyepfo, ari ho hakorewe ishoramari ryinshi rigize 45% by’iryakozwe ryose muri icyo gihembwe cya gatatu cya 2024.

Afurika y’Iburasirazuba ni yo ikurikiraho n’ijanisha rya 41%, Afurika y’Iburengerazuba ikaza ku mwanya wa gatatu n’ijanisha rya 33% hagaheruka Afurika yo Hagati yakorewemo irigize ijanisha rya 8%.

Mu byakozwemo ishoramari cyane iyo raporo igaragaza ko Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Iburengezuba byashowemo imari cyane muri serivise zijyanye n’imari.

Na none kandi hagendewe ku bice bya Afurika, iyi raporo igaragaza ko Kenya ari yo ya mbere yakorewemo ishoramari ryinshi ry’abikorere muri Afurika y’Iburasirazuba muri icyo gihembwe.

Ni mu gihe mu Burengerazuba bwa Afurika ho Nigeria ari yo iza imbere, mu Majyepfo hakaba Afurika y’Epfo naho muri Afurika y’Amajyaruguru Misiri ikaba ari yo iza imbere.

Ikinyamakuru Business Insider Africa kigendeye kuri iyo raporo, cyanditse ko ibihugu byo mu Karere biri mu ucumi bya mbere mu gukorerwamo ishoramari ryinshi muri ayo mezi atatu habanza Kenya yakorewemo irigera kuri 33% by’iryakorewe muri Afurika hagakurikiraho u Rwanda rufite 15% ndetse na Tanzania ifite ijanisha 10%.

Ku rwego rwa Afurika muri rusange, ibihugu byakorewemo ishoramari rinini kuruta ibindi mu gihembwe cya gatatu cya 2024 habanza Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria, Misiri, u Rwanda, Ghana, Côte d’Ivoire, Sénégal, Tanzania na Cameroun.

Raporo ya Banki y’Isi ku birebana n’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari izwi nka ‘B-Ready’ ya 2024, mu Ukwakira uyu mwaka yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu ku Isi mu bihugu byorohereza ishoramari.

Mu gihembwe gishize u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bya Afurika byakiriye ishoramari rinini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .