00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"SteviaLife" igiye gushora imari mu Rwanda mu gihingwa kidasanzwe gikorwamo isukari

Yanditswe na

Honore Munyembabazi

Kuya 27 January 2015 saa 12:25
Yasuwe :

Sosiyete yo muri Canada, SteviaLife na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano yo gutangira guhinga igihingwa cya “ Stevia” cyibyazwa isukari yifashishwa mu gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa tagira ingaruka ku buzima.
Usibye kuba umusaruro wa Stevia ubyazwa isukari yifashishwa mu gutunganya bimwe mu biribwa, iyi sukari inifashishwa n’inganda zinyuranye z’ibinyobwa nka Coca Cola zitunganya ibinyobwa.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi, Francois (…)

Sosiyete yo muri Canada, SteviaLife na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano yo gutangira guhinga igihingwa cya “ Stevia” cyibyazwa isukari yifashishwa mu gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa tagira ingaruka ku buzima.

Usibye kuba umusaruro wa Stevia ubyazwa isukari yifashishwa mu gutunganya bimwe mu biribwa, iyi sukari inifashishwa n’inganda zinyuranye z’ibinyobwa nka Coca Cola zitunganya ibinyobwa.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi, Francois Kanimba ku ruhande rw’u Rwanda, na Dorian Banks uhagarariye ibikorwa bya Stevia Life akaba ari nawe wayitangije.

Minisitiri Kanimba yavuze ko ayo maserano yashyizweho umukono mu rwego rwo kongera umubare w’ibicuruzwa bibisohoka mu Rwanda.

Yagize ati “ Guverinoma y’u Rwanda imaze kugirana amasezerano n’abashoramari batandukanye bagamije kuzamura ibicuruzwa bishoka mu Rwanda. Intego yacu ni ukugaragaza ubufatanye hagati yacu n’abashoramari kugira ngo ingamba twafashe zo guteza imbere ishoramari no kuzamura ubucuruzi bwo hanze y’u Rwanda zigerweho.”

Kanimba kandi yavuze ko igihingwa cya Stevia gishakishwa ku Isi hose kubera akamaro kacyo.

Ati “ iki gihingwa ni cyo cyonyine rukumbi gitanga isukari y’umwimere itangiza ubuzima bw’umuntu. Kubera akamaro ka cyo ku buzima, inganda z’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa, zifashisha isukari yacyo ku Isi yose, ziri kugishakisha. Rero ni inyungu iremereye ku Rwanda akaba ari na yo mpamvu tugiye gufasha aba bashoramari kubona ubutaka buhagije bwo kugitunganyirizaho..”

Dorian Banks yavuze ko bakeye nibura ubutaka bungana na Hegitari 1000 bwo kubakaho ahazajya hakorerwa imirimo iciririrtse nko kumisha iki gihingwa mu rwego rwo kutagisohora hanze y’u Rwanda kimeze nk’uko cyasaruwe.
Stevia Life yifuza ubutaka bungana na hegitari 5000 ngo itange umusaruro ufatika.

Kuri hegitari 1000, u Rwanda ruzajya rwinjiza amadorari y’Amerika angana na miliyoni 14 ku musaruro udatunganyije uzajya woherezwa hanze.

Banks avuga ko igihe imirimo yo gutunganya umusaruro izaba yatangiye, umusaruro u Rwanda ruzinjiza ku mwaka uzikuba incuro cumi ukagera kuri miliyoni 140 z’amadorali y’Amerika.

Imirimo yo gutunganya iki gihingwa yitezweho kugabanya umubare w’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Kugeza ubu Stevia Life icyenera abakozi 250 kuri hegitare 100, buri umwe ahembwa imiya amafaranga ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda 550 na 700 ku kilo kimwe cya Stevia.

Iyi sosiyete yatangiriye imirimo yayo ku ikubitiro mu Karere ka Rulindo no mu duce twinshi tw’akarere ka Bugesera. Ubu igiye gutangiza imirimo yayo mu turere twa Kirehe , Gasabo, Rwamagana na Nyaruguru.

Igihingwa cya Stevia gisarurwa buri mezi atatu kandi cyihanganira ikirere cy’u Rwanda.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gusinyana amasezerano n’abashoramari 38 batunganya icyayi, ikawa , abafite izindi nganda n’abandi batandukanye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages