00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SONARWA Life na SONARWA General bashimiye abakiliya babo ku bufatanye mu iterambere (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 December 2024 saa 10:55
Yasuwe :

Ibigo by’ubwishingizi bya SONARWA Life na SONARWA General Insurance, byashimiye abakiliya babyo badahwema gufatanya umunsi ku munsi mu guteza imbere serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye mu kuzirikana uruhare rw’abakiliya mu iterambere ry’ibyo bigo mu myaka ikabakaba 50 ishize.

SONARWA ni yo sosiyete ya mbere y’ubwishingizi yafunguwe mu Rwanda, mu 1975. SONARWA Life yatangiye nk’ishami ritanga ubwishingizi bw’ubuzima ryatangiye gukora mu 2000 ribarizwa muri SONARWA S.A, kiza kwandikwa nk’ikigo cyigenga muri Mutarama 2011.

Ubu SONARWA Life Assurance ni ikigo gifitwemo imigabane 100% n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Iyi sosiyete itanga serivisi z’ubwishingizi bw’abantu ku giti cyabo zirimo ubw’amashuli y’abana, ubw’izabukuru, ubw’umuryango “Ishema Ry’Umuryango”, ubwishingizi bwa “Hamwe Nawe” bufasha guherekeza uwitabye Imana.

Gitanga ubwishingizi bw’ubuzima bw’abakozi buhabwa ibigo, burimo ubutangwa mu gushinganisha ubuzima bw’abakozi, ubwizigame butangwa mu matsinda n’ubwishingizi bw’ubuzima ku nguzanyo (loan Protection).

Ni mu gihe SONARWA General Insurance, RSSB ariyo mushoramari wayo mukuru aho ifite hejuru ya 75%. Itanga serivisi z’ubwishingizi bw’ibintu bw’igihe gito kuko akenshi amasezerano y’ubwishingizi avugururwa buri mwaka.

Yishingira ibintu nk’imodoka, inkongi y’umuriro, ubwikorezi, urugendo, ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa ndetse n’ubuhabwa ibigo n’imishinga mu kubafasha mu gusigasira iterembere ryabo.

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance, Charlotte Kamanzi yavuze ko iki kigo kitari gushobora gutera imbere mu myaka 50 ishize, iyo kitagira abakiliya n’abafatanyabikorwa bagikunda bakakinambaho ari yo mpamvu bagomba kubashimira.

Ati “Twanyuranye muri byinshi byaba ibibi n’ibyiza, ibyoroshye n’ibikomeye batubaye hafi. Birumvikana ko iryo terambere utaryishimira wibagiwe abagufashije kurigeraho. Ni yo mpamvu twatumiye abakiliya bacu b’ingeri zose kugira ngo tubashimire.”

Uyu muyobozi yabasabye no gukomeza kubaba hafi no kubavuganira mu bice byose, bakazana abandi na bo bagahabwa serivisi zinoze mu bwishingizi.

Kamanzi yakomeje avuga ko ubu bamaze kuvugurura imikorere mu buryo bw’imyishyurire bakoresheje ikoranabuhanga ku buryo ushobora kumenya igiciro cy’ubwishingizi, kugura ubwishingizi cyangwa ukamenyesha impanuka unyuze kuri website yabo.

Umuyobozi wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah yagaragaje ko guhura n’abakiliya babo ari kimwe mubyo bashyira imbere mu bikorwa byabo byose, kuko ari bo bafatanyabikorwa b’ibanze muri iyo myaka yose bamaze batanga serivisi z’ubwishingizi.

Ati “Ni abafatanyabikorwa bacu mu byo dukora byose kuko ni bo dukorera. Ni ingenzi ku mikorere yacu kuko badahari natwe ntitwabaho. Abakiliya bacu badufashije mu iterambere cyane kuko nko muri iyi myaka ibiri twateye imbere mu buryo budasanzwe. Nk’ubu ku bigo binini dukorana na byo twihariye 76% by’isoko. Byose tubikesha aba bakiliya twashimiye uyu munsi.”

Yagaragaje ko impamvu bakunda kwegera no kuganira n’abakiliya ari uko bakunda kwibanda ku byifuzo byabo mu kunoza serivisi batanga, bityo icyo umukiliya asabye akagihabwa byihuse.

Yashimangiye imbaraga bashyize mu ikoranabuhanga, aho ubu umukiliya ashobora kubona uko imisanzu ye ihagaze igihe ashakiye, akabona na serivisi zose bidasabye kuva aho ari.

Ku bijyanye n’uko ikwirakwira ry’ubwishingizi mu Rwanda ritaragera kuri 3%, Mukundwa yavuze ko muri SONARWA Life na SONARWA General ndetse nibindi bigo by’ubwishingizi mu Rwanda bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bari gukora uko bashoboye ngo bageze ku baturage bose ibyiza by’ubwishingizi.

Yagarutse ku ngamba zashyizweho na SONARWA Life z’ubukangurambaga mu kwigisha ibijyanye n’ubwishingizi no kwizigama ibikorwa byo gufatanya n’abaturage.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ikindi cyo gusangira n’ abanyamakuru, bikazakomereza no kubindi byose bigera ku bafatanyabikorwa babafasha kugeza ibijyanye n’ubwishingizi ku Banyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa Life, Mukundwa Dianah, yagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho n'iki kigo
Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa General Insurance, Charlotte Kamanzi mu bitabiriye ibirori byo gushimira abakiliya
Abayobozi batandukanye bo muri Sonarwa Life na Sonarwa General bitabiriye igikorwa cyo gushimira abakiliya bafatwa nk'inkingi mwamba mu iterambere ry'ibyo bigo
Abakozi ba SONARWA Life bitabiriye igikorwa cyo gushimira abakiliya
Abayobozi batandukanye muri SONARWA General Insurance mi uku baserutse mu birori byo gushimira abakiliya
Abakiliya batandukanye ba SONARWA Life na SONARWA General bagaragarijwe uburyo bafatiye runini ibyo bigo, bizezwa serivisi nziza zisumbuyeho
Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa Life Mukundwa Dianah yerekanye iterambere bagezeho mu myaka 10 bamaze batanga serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima ndetse ashimira abakiliya bagendanye muri uru rugendo
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance, Charlotte Kamanzi yerekanye ko mu kigo ayoboye ubu barangamiye ikoranabuhanga mu mirimo yose kugira ngo bafashe Abanyarwanda gushinganisha ibyabo byoroshye
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah, ubwo bari bageze ahagombaga kubera ibirori byo gushimira abakiliya
Ibirori byo gushimira abakiliya ba SONARWA Life na SONARWA General wabaye umwanya mwiza abayobozi b'ibyo bigo babonye ngo bashyikirane byuzuye n'abakiliya babyo
Umuyobozi wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah (iburyo) aganira na bamwe mu bakiliya b'icyo kigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .