00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwandatel ibikorwa yari isigaranye byaguzwe na Liquid Telecom

Yanditswe na

Fiacer Igihozo

Kuya 3 June 2013 saa 12:24
Yasuwe :

Isosiyete ya Liquid Telecom Rwanda, ibumbiwe mu yindi sosiyete nini ya Econet Wireless Group yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yaguze bimwe mu bikorwa bya Rwandatel byari bisigaye ku giciro cya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika.
Kuwa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013, nibwo Liquid Telecom yegukanye ibikorwa n’ibikoresho bya Rwandatel birimo umuyoboro wa telefoni wo mu butaka na “fibre optic” nyuma yo kuzuza ibyasabwaga byose mu bugure.
Ubu bugure bubaye nyuma y’amezi ane gusa Liquid (…)

Isosiyete ya Liquid Telecom Rwanda, ibumbiwe mu yindi sosiyete nini ya Econet Wireless Group yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yaguze bimwe mu bikorwa bya Rwandatel byari bisigaye ku giciro cya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika.

Kuwa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2013, nibwo Liquid Telecom yegukanye ibikorwa n’ibikoresho bya Rwandatel birimo umuyoboro wa telefoni wo mu butaka na “fibre optic” nyuma yo kuzuza ibyasabwaga byose mu bugure.

Ubu bugure bubaye nyuma y’amezi ane gusa Liquid Telecom iguze ibindi bikorwa by’itumanaho muri Kenya bya sosiyete Altech Group.

Umunyamategeko Richard Mugisha, wari wahawe gucunga no kugaruza imitungo ya Rwandatel, agashaka abaguzi ba bimwe mu bikorwa byayo yari isigaranye, yatangarije IGIHE ko mu byagurishijwe harimo n’umuyoboro wa internet wa Rwandatel wari warakwirakwijwe mu gihugu hose.

Mugisha akomeza avuga igurwa ry’imitungo ya Rwandatele na Liquid Telecom bizagira inyungu ku bakoranye na Rwandatel, ati “Iki ni ikintu cyiza ku bari baberewemo imyenda ndetse n’abari mu bikorwa by’itumanaho bose. Liquid Telecom ni ikigo gishoboye muri ibi bikorwa by’itumanaho, kandi gifite intego...Igiciro batanze nicyo cyari hejuru kurusha ibindi byatanzwe n’abandi babyifuje.”

Eng. Sam Nkusi, umuyobozi wa Liquid Telecom mu Rwanda akaba anayihagarariye muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yavuze ko ibi biri mu rwego rwo kugira ngo iyi sosiyete ibashe kwihutisha no gukwirakwiza ibikorwa byayo muri Afurika, ndetse bakanageza itumanaho rya internet mu Rwanda ku rwego rigezeho mu bihugu byateye imbere.

Yavuze ko Liquid Telecom yishimiye ko iri gurwa ryabayeho, kandi ibi bikaba bizahita bituma bongera ibyo bashora mu itumanaho, ati “Liquid Telecom Rwanda izarushaho gushyigikira ikoranabuhanga ry’u Rwanda rya
ICT4D ndetse n’ icyerekezo cy’Agaciro, tubaha ubufasha bw’umuyoboro mugari ufite kwihuta nk’uko mu bindi bihugu by’isi byateye imbere.”

Yongyeho ati “Ikintu cy’ibanze tugiye gukora ni ugusana umuyoboro wa internet ndetse no gukora ku buryo ugerwaho mu buryo bworoshye mu rwego rwo gutuma ibigo by’ubucuruzi n’Abanyarwanda muri rusange babona itumanahao ryihuta cyane ryizewe kandi rihendutse.”

Liquid Telecom izwiho kuba ariyo yubatse umuyoboro mugari wagutse cyane mu gice cya Afurika y’Amajyepfo, Hagati ndetse n’iy’Uburasirazuba.

Umuyoboro wa Fibre Optic washyizweho na Liquid Telecom ukaba ariwo wa mbere wabashije kwambukiranya ibihugu byinshi ndetse ubasha no kugeza mu bice byari bigoranye kugerwamo, ahatari harigeze hagerwa mbere na telefoni zisanzwe zikoresha umuyoboro wo mu butaka.

Ubu ikorera mu bice bitari bimwe bya Afurika, mu gihugu cy’u Bwongereza, Afurika y’Epfo, Kenya, Zambia, Uganda, Lesotho, na Zimbabwe, kuri ubu hakaba hiyongereyeho n’u Rwanda.

Uko Rwandatel yahagaritswe

Sosiyete Rwandatel S.A yashinzwe mu 1993, igurishije bimwe mu bikorwa yari isigaranye nyuma y’uko yari yatangiye ihagarikwa gucuruza servisi z’itumanaho rya telefoni zigendanwa muri Mata 2011, ahanini bivuye ku gihombo yagaragazaga gikomeye cy’amafaranga y’u Rwanda yabarirwaga muri miliyari 38.

Guhera ubwo Rwandatel ntiyongeye gukora neza ngo izamuke mu bikorwa ahubwo muri 2012 nibwo na bimwe mu bikorwa byayo bigizwe n’iminara byaguzwe na sosiyete y’itumanaho y’Abahinde nayo ikorera mu Rwanda ya Bharti Airtel kuri miliyali hafi 10 z’amanyarwanda.

Mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka nibwo na none hari hatangajwe ko n’ibindi bikorwa byayo bisigaye byabarirwaga izindi miliyari zitagera mu icyenda z’amanyarwanda nabyo biri ku isoko uwashaka kubigura yabigura, none nabyo bihashywe na Liquid Telecom.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages