Mu gihe Abanyarwanda batuye mu mpande zose z’Isi bakomeje imyiteguro yo kwerekeza i Toronto muri Canada, ahazabera Rwanda Day ku nshuro ya 6, abikorera ku giti cyabo bo mu Rwanda nabo baratangaza ko imyiteguro yiganjemo guhanga udushya tuzakurura abafatanyabikorwa bayigize kure.
Abikorera bo mu Rwanda bafite inganda, amakompanyi n’abacuruzi ku giti cyabo, bavuga ko amajyaruguru y’Amerika atuwe n’Abanyarwanda benshi, bityo bagasanga uretse no kuba uyu munsi uzabahuza baniteze no kubabonamo amasoko y’ibicuruzwa byabo bakorera mu Rwanda.
Uretse n’Abanyarwanda kandi, uyu munsi wiswe ‘Rwanda Day’ witabirwa n’inshuti z’u Rwanda zirimo n’abashoramari ku buryo zimwe mu nganda zo mu Rwanda zizahabonera abafatanyabikorwa mu ishoramari ryazo.
Andrew Kulayige ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza mu ruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi Cassava Plant, rumwe mu zamaze kubona ibyangombwa byuzuye byo kuzamurika ibikorwa byarwo mu imurika rizaba kuri uyu munsi, avuga ko Rwanda Day izababera umwanya wo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.
Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati "Tunejejwe cyane no kuzajya kwifatanya n’abandi muri uriya munsi ukomeye kandi usobanuye byinshi ku gihugu cyacu. Ikindi kandi tuniteguye kuzamurikira Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda u rwego rwiza inganda zo mu Rwanda by’umwihariko Kinazi cassava Plant tugezeho."
Kulayige avuga ko uretse ifu y’ubugari uru ruganda rusanzwe rumenyereweho, bateguye n’utundi dushya bateganya gushyira ku isoko vuba; turimo isombe, umugati n’ibisuguti bikozwe mu myumbati yo mu Rwanda n’ibindi byose bizera ko bazihita babonera isoko ndetse n’abafatanyabikorwa muri Amerika ya ruguru.
Kimwe n’abandi bashoramari bo mu Rwanda baganiriye na IGIHE, bavuga ko imurika rizaba muri Rwanda Day rizanongera ubuhahirane mu by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Canada bwari busanzwe bunahagaze neza.
Hagati aho mu mwaka ushize wa 2012 u Rwanda nirwo rwayoboye ibindi bihugu byo muri Afurika yo hagati mu kugira ubufatanye buhamye mu bucuruzi na Canada, aho ubucuruzi mu bihugu byombi bwakabakabye miliyoni 53 z’amadolari y’Amerika. Iyi mibare kandi yakomeje kwiyongera cyane nyuma y’uko u Rwanda ruguze muri Canada indege ebyiri.


















TANGA IGITEKEREZO