00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iterambere muri Ntarabana ya Rulindo! Dutemberane mu ishoramari ryagutse rya Mandates Business Group

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 December 2021 saa 09:44
Yasuwe :

‘Mandates Business Ltd’ yatangijwe na Safari Evariste mu Karere ka Rulindo imaze guhindura ubuzima bw’abahatuye ndetse n’isura yo mu Murenge wa Ntarabana aho iherereye yamaze guhinduka.

Mandates Business Ltd ni ikigo cy’ubucuruzi gikorera muri Ntarabana. Gifite ibikorwa bitandukanye birimo guest house, iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi rizwi nka Quincaillerie ndetse kinakora ubucuruzi bwa gaz yo gutekesha muri aka gace.

Muri Ntarabana iki kigo kandi kihafite iduka ricuruza ibikoresho by’ishuri, iduka ry’imyenda, irya Matela, Salon de Coiffure, ahakorerwa ubukwe n’ibindi.

Iyo uganira n’abahatuye bakubwira ko Safari atangira igitekerezo cyo kuyijyana muri aka gace, aho ikorera ubu hafi ya hose hari icyaro ariko ubu ibikorwa bya Mandates Business Ltd byahahinduye Umujyi.

Ikindi kandi abantu baho Mandates Business Ltd yabagejejeho ibikorwaremezo bitandukanye birimo isoko bahahiramo ibintu bitandukanye, aho bafatira icyo kurya no kunywa, amacumbi n’ibindi; byose babyumvaga nk’umugani.

Safari na we avuga ko kugira ngo agere aho gushora imari muri aka gace atari ibintu byamworoheye kuko yabanje gukora ubushakashatsi mu ntara zose z’igihugu agasanga ahajyanye n’ibyo yifuza gukora ari aha mu Murenge wa Ntarabana.

Mu kiganiro uyu mugabo yahaye IGIHE yavuze ko Mandates Business yayitangije mu 2018 harimo ibikorwa bike, ibindi bikagenda byaguka buhoro buhoro.

Ati “Sosiyete yacu yatangiye mu 2018 yihaye inshingano zo gukura icyaro mu bwigunge. Twashakaga kuzana serivisi zisanzwe ziba mu mujyi tukazigeza mu cyaro. Twatangiranye na Umutuzo Guest House itanga ibinyobwa n’ibiribwa.”

Yakomeje avuga ko nyuma bahisemo guhita bazana serivisi z’ibikoresho by’ubwubatsi [Quincaillerie] aho bahise bazana iduka. Bazana gaz kugira ngo abantu batazakomeza gucanisha ibyangiza ikirere mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugabanya ibicanwa.

Nyuma bazanye serivisi za Irembo zifasha umuntu utuye aho kubona serivisi z’ibyangombwa bitandukanye birimo kwishyura imisoro n’ibindi.

Urubyiruko rwatekerejweho …

Kugeza ubu ibyishimo ni byose ku batuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Kajevuba, Umurenge wa Ntarabana, Akarere ka Rulindo mu Majyaruguru aho ibikorwa bya Mandates Business byabakuye mu bwigunge nk’uko Safari avuga ko abibwirwa na benshi bamuganiriza.

Ati “Twishimira ko ibyo dukora abantu babikunze kandi bakaba batugana. Abanye-Ntarabana barishimye kuko twabavanye mu bwigunge. Umuntu hambere yaragusuraga ukabura aho umujyana gufata ka fanta. Ni ibikorwa byaje guhesha agaciro Ntarabana. Ibyo twishimira ni uko ibikorwa byagutse kandi bikaguka bigendeye ku byo abatugana bifuza.”

Uretse ibi bikorwa bigamije ubucuruzi hari kandi ibindi bakorwa bigamije gufasha urubyiruko rutarabona akazi kwiteza imbere, binyuze mu buhinzi.

Mandates Business ibi bikorwa yabinyujije mu mushinga yise ‘Smart Agriculture’ ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze (umurenge) ndetse na Balton Rwanda yatanze imbuto z’indobanure muri uyu mushinga.

Safari yavuze ko uretse kuba asanzwe yarize ibijyanye n’ubuhinzi, batekereje uyu mushinga bagamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’urubyiruko ndetse no guhanga umurimo.

Ati “Twatekereje kwigisha urubyiruko binyuze mu buhinzi bukoresha ubutaka buto hakaboneka umusaruro munini. Hagamijwe kubona amafaranga, kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi. Ni ukugira ngo rwa rubyiruko rwarangije ishuri rutaratangira gukora ku mafaranga rube ruri mu kazi rwahanze karufitiye umumaro kandi rwahanze. Mu gihe cy’amezi atatu umuntu udafite akazi akaba yabasha kubona amafaranga nyuma yo gushaka andi make.”

Yemeza ko uburyo uyu mushinga uteye ugamije gufasha umuntu washoye make kungukirwa mu gihe gitoya cyane.

Ati “Umuntu agashora amafaranga kandi akabasha kuba yafasha mu rugo kubona ibyo kurya kandi akanigisha abandi. Twatangiranye n’urubyiruko rw’abantu 40 tubigisha, nyuma twabahaye n’imbuto. Twifuza ko uyu mushinga uva mu rubyiruko ukajya no mu bandi bahinzi.”

Iyo abajijwe impamvu batekereje kuza gukorera aha hantu mu by’ukuri hari icyaro asubiza ko hari hafite isura y’ahashobora kuba hatera imbere haramutse hageze ibikorwa by’iterambere.

Ati “Icyatumye tuza gukorera i Ntarabana ugereranyije no kujya ahandi twashakaga ahantu hafi y’umujyi kandi hafite ibiharanga bigaragara ko ari iby’umujyi. Navuga ko iyo witegereje hano hazengurutswe n’ubutaka bigaragara ko hazaturwa. Ahandi hantu hazengurutse hano nta rujya n’uruza ruhahora keretse ku minsi y’isoko ariko hano ho abantu bahora ari urujya n’uruza.”

Agace Mandates Business ikoreramo kahoze ari icyaro
Aha ni ku muryango winjira mu Umutuzo Guest House yakira abantu bashaka icyo kunywa no kurya ndetse abananiwe bagacumbikirwa
Aka gace ka Ntarabana kakuwe mu bwigunge na Mandates Business nyuma yo kuhazana ibikorwa bitandukanye
Aya ni amacumbi y'abashaka kuruhukira mu Umutuzo Guest House
Icyapa giha ikaze abantu mu Umutuzo Guest House
Inzu z'ubucuruzi zubatswe na Mandates Business muri Ntarabana
Iri ni isoko ry'imbuto ryashinzwe na Mandates Business rifasha ababyeyi kwiteza imbere. Abarikoreramo bishyuzwa amafaranga make cyane ku yo bungutse ku munsi
Izi ni inzu z'ubucuruzi butandukanye bukorwa na Mandates Business
Mandates Business ikora ibikorwa bitandukanye
Mur Mandates Business buri wese ahabwa ikaze Aha ni aho abantu baruhukira
Iyi guest house ifite ibyumba byiza bigezweho
Mu Umutuzo hari icyumba kiberamo inama
Umuntu ushaka wifata neza cyangwa izindi serivisi za Mandates Business yakwifashisha telefoni cyangwa e-mail akababwira icyo akeneye
Aha hatunganyirizwa ibyo kurya mu Umutuzo Guest House
Mu gikoni cya Umutuzo Guest House
Mandates Business ifite isoko ry'imbuto n'imboga ricururizamo ababyeyi bashaka kwiteza imbere
Mandates Business ifasha urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu buhinzi
Mandates Business yiyororera inkoko zifashishwa mu Umutuzo Guest House
Poivron nazo ziri mu bihingwa biri mu byo Mandates Business yerekejeho amaboko
Umuntu ushaka kwiyakira mu Umutuzo Guest House avuga itungo ashaka kurya bakaribaga ako kanya kuko amatungo bakiriza abakiliya barayiyororera
Safari Evariste niwe washinze Mandates Business imaze guteza imbere benshi

Amafoto: Odilon Joshua

Video: Muneza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages