00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Equity Bank yijeje abakiliya bayo impinduka mu mikoranire mishya

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 10 June 2017 saa 10:31
Yasuwe :

Muri gahunda yayo yo kwegera abakiliya no kubaganiriza kuri gahunda zibagenewe, abayobozi ba Equity Bank basuye abafatanyabikorwa bayo bo mu Karere ka Rubavu babizeza kurushaho kunoza serivisi babaha cyane hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa.

Mu biganiro byahuje impande zombi, ubuyobozi bwa Equity bwatanze icyizere ko bugiye kongera abahagarariye iyi banki muri Rubavu, habarizwa abagera kuri 57.

Abakiliya bamaze igihe bakorana nayo bashimye uruhare yagize mu guhindura ubuzima bwabo n’ubukungu bw’igihugu.

Tuyisabe Protais umaze imyaka itanu akorana na Equity Bank yashimye ko yafunguye ishami i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Baradufashije ubu nta muntu ukigendana amafaranga mu ntoki yambuka agana muri Congo kubera ishami bafunguyeyo baradufashije cyane ku bw’umutekano w’amafaranga yacu.’’

Mu byagarutsweho bagaragaje ko bishimira uko bakorana na Equity Bank ariko basaba ko yarushaho kubegera.

Bishop Harerimana Jean Bosco yagize ati “Iyi banki yazanye impinduka mu mitangire ya serivisi. Turasaba ko bakongera amashami n’ababahagarariye hirya no hino mu mirenge bakaruhura abaturage baturuka mu bice bitandukanye baza kwaka serivisi ku ishami rikuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, yashimiye iyi banki umusanzu itanga, asaba ubuyobozi bwayo kubyaza umusaruro amahirwe agaragara i Rubavu.

Yagize ati “Ndashimira Equity Bank ku musanzu itanga mu iterambere ry’akarere ka Rubavu n’igihugu ariko ndabasaba mufatanye n’abandi mu kubyaza umusaruro amahirwe akarere gafite yo kuba gahana imbibi na Congo n’ibyiza nyaburanga bikurura abantu bigatuma Akarere gasurwa cyane.”

Equity Bank mu mikorere ivuguruye yagaragaje ko igiye gukorana n’abakiliya bayo no kurushaho kunoza ibibakorerwa nk’uko umuyobozi wayo mu Rwanda, Namara Hannington, yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Tugiye kongera ikoranabuhanga rizatuma serivisi zose umukiliya azikorera kuri telefoni ye. Ibi bizajyana no kuzamura umubare w’abaduhagarariye mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya.”

Equity Bank yatangiriye muri Kenya mu 1985. Mu Rwanda yahashinze imizi mu Ukwakira 2011 ku ikubitiro itangirana n’amashami ane arimo iry’i Kigali, Rubavu, Musanze na Muhanga, imaze kugira amashami umunani mu gihugu.

Umuyobozi wa Equity Bank mu Rwanda, Namara Hannington, yatangaje ko bagiye kwegera abakiliya babo kurushaho
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, yashimiye iyi banki umusanzu itanga abasaba kubyaza umusaruro amahirwe ari muri aka Karere
Abaturage bakorana na Equity Bank bagaragaje ko kuva yagera i Rubavu yabafashije kwiteza imbere
Abakozi ba Equity Bank bifatanyije n'abakiliya bayo bo mu Karere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages