Isoko rya kijyambere rya Rubavu rimaze igihe kirenga imyaka ine ryubakwa n’Akarere ka Rubavu ariko ubu bisa nk’aho imirimo yo kuryubaka yahagaze kuko usanga mu nzu zo hasi hakoreramo koperative y’ababaji kandi nta n’igikorwa cy’ubwubatsi kihagaragara.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE batangaje ko basaba Akarere ka Rubavu kubasaba icyo bashobora gutanga ngo isoko ryabo ryuzure kuko nta makuru bazi yaba yaratumye isoko ryubakwaga rihagaraga.
Mukahigiro Clementine, ni umwe mu bagore bacururiza mu isoko rya Gisenyi uvuga ko uretse kuba nta makuru afite ku mpamvu isoko ryubakwaga ryagahaze ngo we na bagenzi be birababangamiye cyane kuko iyo imvura iguye bitabaza umutaka ibicuruzwa bikanyagirwa
Mutabazi "Nakurikiranye amakuru numva ko ngo Akarere kabuze amafaranga yo kuryuzuza. Numva bakora igishoboka cyose iri soko rikuzura kuko bimeze nk’igisebo kuri aka karere kikavaho. Iri soko ribashije kuzura byaba ari iterambere muri aka gace."
Umugabo w’umubaji wanze gutangaza izina yagize ati "Twebwe nk’abaturage ntitwamenya inyigo ya leta aho igeze cyangwa iya karere. Ndumva leta yashyiramo ingufu tugakorera ahantu huzuye hasa neza kuko usanga abava i Goma batabona isoko ryiza ryo guhahiramo, bikaba igisebo kandi bavuga ko twateye imbere".
Ndizeye, umubaji ukorera mu isoko rya Gisenyi yagize ati "Kuba ryaracumbitswe kandi ryari ryatangiwe ni ikibazo kuko rigomba kuzura abarikoreramo bakabona inyungu. Iyo ukorera ahantu hadafite gahunda ni nk’akajagari urumva ko atari byiza."
Buntu Ezekiel, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu abajijwe impamvu isoko ryubakagwa n’Akarere ryahagaze, yagize ati "Byatewe n’uko leta yanze gukomeza gushora imari mu bikorwa by’ubucuruzi ahubwo kubera ko ubukungu bw’igihugu bushingiye ahanini ku bikorera byabaye uburyo bwo kubereka amahirwe y’ishoramari naho leta igakora ibikorwaremezo bindi bitari iby’ubucuruzi".
Ku kibazo cy’uko abacuruzi batazi impamvu iryo soko ryahagaze kubakwa Ezekiel yagize ati "Ibyo bababwiye sibyo kuko igurishwa ry’iri soko ryemejwe na njyanama mu ruhame. Inshuro zirenze enye twagiranye inama n’abahagarariye abacuruza mu isoko bose (buri cyiciro cyarahagarariwe hakurikijwe ibicuruzwa binyuranye biboneka mu isoko) bakangurirwa kwishyira hamwe ngo bazaryegukane".
Akomeza ati "Igihe cyo gutanga isoko ryatangajwe mu buryo bwemewe n’amategeko. ikigaragaza ko babimenye ni uko ubahagarariye yaje mu gikorwa cyo gusura igihe abifuza kurigura baje kurisura."
Buntu avuga ko rwiyemezamirimo wo kuryubaka atabuze ahubwo ngo bifuza abaza kurigura bakishyura rikabandikwaho nk’uko i Nyarugenge bimeze, ariko bagahita basubukura imirimo rigatangira gukorerwamo. Isoko ngo ryaratanzwe ngo ubu bategereje ko hatangwa inyandiko z’ipiganwa maze zigasesengurwa nk’uko amategeko abiteganya. Uzaba yujuje ibyasabwa azaryegukana asubukure imirimo.
Iri soko risanzwe ryo hanze usanga rirangwamo akajagari k’abantu barimo n’Abanyekongo ku buryo usanga abantu banyanyagiye hanze ku buryo ubona atari byiza.


















TANGA IGITEKEREZO