00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RFCC: Kohereza ku isoko kawa ikaranze biyongerera igiciro ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 2 October 2015 saa 12:52
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya kawa mu Rwanda ruzwi nka RFCC (Rwanda Farmers Coffee Company) bwemeza ko ikoranabuhanga rikoreshwa n’urwo ruganda mu gukaranga kawa no kuyifunga mu mapaki byongera igiciro cyayo ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo kubona ko igiciro cya kawa yoherezwa mu mahanga idakaranze kiba kiri hasi cyane ugeranije n’ikaranze, mu mpera z’umwaka wa 2014 abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda hamwe n’umushinga Clinton Hunter Development Initiative, batangije uruganda rufite ikoranabuhanga mu Gukaranga kawa y’u Rwanda hagamijwe kuyongerera agaciro.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Eric Rukwaya ushinzwe ubucuruzi muri RFCC yatangaje ko kugira imashini ikaranga neza kawa ku buryo buhoraho budahindagurika byongerera agaciro kawa y’u Rwanda kandi bikanunganira umuhinzi akabona amafaranga atubutse.

Yagize ati ”imashini dufite ikaranga kawa ijyanye n’icyerekezo Isi igezemo, iri ku rwego mpuzamahanga kuko ikaranga kawa nyinshi kandi ku bipimo bimwe. Ntiwakumvamo impumuro mbi cyangwa ubusharire.”

Yongeyeho ko ari imashini itunganya kawa neza ku buryo iyo igeze ku isoko mpuzamahanga ihita yongera igiciro n’umuhinzi akahazamukira.

Rukwaya yakomeje avuga ko mu karere k’ibiyaga bigari iyi mashini ari yo ifite ubushobozi bwo gukaranga ibiro 120 icyarimwe kuko usanga izindi zikaranga duke duke kandi ibyo bikaba byatuma ubwiza buhangirikira igihe ukaranga ikawa nyinshi.
Iyi mashini ngo ifite ubushobozi bwo gukaranga kawa hagati ya toni eshatu na toni eshanu ku munsi kandi yose ikaba imeze kimwe.

Ku bijyanye n’uburyo kawa ikaranze igurwa ku giciro cyiza ugereranije n’idakaranze, Rukwaya avuga ko igiciro cya kawa ikaranze cyikuba hafi gatatu ku cya kawa idakaranze.

Ati” Kawa idakaranze niba igura amadorali ane ku kiro kimwe, ikaranze yo igurwa hagati y’amadorali 10 na 20 ku kiro kimwe ku buryo iba yikubye hagati ya gatatu na kane bitewe n’isoko n’ubwiza bwayo, kandi byose bigaterwa n’uko iba yongerewe agaciro muri uko kuyikaranga.”

Kuri ubu RFCC itunganya kawa yitwa Gorilla’s Coffee, ikaba iyohereza mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi ndetse ikanayicuruza mu Rwanda muri za Supermarket, abaranguza izijya mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, amahoteli n’amazu acuruza kawa yo kunywa (Coffee shops), ibigo bya leta n’abikorera, abakerarugendo n’abandi.

Mu kwezi kumwe, ku isoko ryo mu Rwanda hacuruzwa kawa yatunganijwe na RFCC iri hagati ya toni ebyiri n’eshatu, naho mu mahanga, iyi kawa yoherezwa mu bihugu bitandukanye nk’Ubwongereza, USA, Italy, Slovakia, France, Japan, Mauritius n’ahandi uko isoko ryo hanze rigenda rikura.

Ku bahanga bazi kumva uburyohe bwa kawa, iyo banyweye kuri kawa yatunganijwe n’uruganda RFCC bumvamo: impumuro y’amashokora, ibirungo bitandukanye, imbuto nk’inkeri, amacunga, mandaline n’ibindi ku buryo birirwa umunsi wose bacyumva uwo muhumuro bigatuma barushaho kugira umuneza, umurava no gukunda kawa y’ u Rwanda.

Kuri ubu uru ruganda rukorana n’abahinzi basaga 5000, bibumbiye mu makoperative atatu ari yo “Dukundekawa Musasa” yo muri Gakenke, “Abateraninkunga ba Shori” muri Muhanga ndetse na “Kopakama” yo mu karere ka Rutsiro.

Intego z’uruganda RFCC ni uguteza imbere umuhinzi wa kawa, kuyongerera agaciro, ubwiza n’uburyohe no kumenyekanisha kawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Si ugutunganya kawa gusa kuko RFCC itanga amuhugurwa haba ku bakozi bashaka kwiga ibyo gutunganya kawa, ku bahinzi, gusobanurira abanyamahoteli n’abandi babikeneye ku bijyanye n’ubucuruzi bwa kawa n’ibindi.

Abakeneye kawa itunganywa n’uruganda RFCC, barugana aho bakorera i Gikondo ahakorera Ikigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi NAEB bagahabwa ibisobanuro birambuye.

Cyangwa bakaba bahamagara kuri nimero 0788612131 / 0788302301 cyangwa bakabandikira kuri: [email protected]

Kawa iba ipfunyitse ku buryo igaragaza ikigarngo cy'u Rwanda
Kawa yo Mu Rwanda ifite umwihariko wayo
Ni uruganda rwafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Mukeshimana Gerardine ari kumwe n'umunymigabane muri uru ruganda Thomas Hunter
Uruganda kabuhariwe mu gukaranga kawa
Gorilla's Coffee ikawa ikarangwa n'uruganda RFCC ikoherezwa mu mahanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages