Ibyo bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu bizatangwa mu byiciro umunani bifite aho bihuriye n’inzego z’iterambere Leta y’u Rwanda ishyizemo ingufu muri iki gihe.
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bateganyije iyo gahunda mu rwego rwo gushimira abashoramari uruhare rwabo mu burumbuke bw’igihugu.
Yagize ati “Niba abashoramari baratwumvise bakemera gushora imari mu gihugu bahagera bagakora neza cyane twumva dukwiriye kubashimira tukabahemba. Mu gutanga ibihembo kandi twereka abandi bashoramari icyitegererezo bakwiriye kugenderaho mu kunoza imikorere yabo.”
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka, yasobanuye ko ibyiciro umunani by’ibihembo bizatangwa ari icy’umushoramari w’umwaka; uwohereza ibintu mu mahanga w’umwaka; uwagaragaje udushya kurusha abandi; umugore w’umushoramari w’umwaka; umushoramari muto; uwateje imbere ibyo mu Rwanda cyane; abashoramari bo muri serivisi n’abashoramari bibumbiye mu bikorwa bishingiye ku nganda.
Yavuze ko abashaka guhatanira ibihembo banyura ku rubuga rwa internet rwa RDB: http://www.rdb.rw/business-excellence-awards/ bakiyandikisha mbere yo ku wa 10 Ukuboza 2017.

Ibizashingirwaho mu gutoranya uhembwa
Mu kureba umushoramari w’umwaka hazarebwa ku gaciro k’imishinga yashoyemo imari muri uyu mwaka, ingano y’abo yahaye akazi, uburyo ibikorwa bye byahinduye ubuzima bw’abanyarwanda bikanateza imbere ubukungu, no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.
Ku muntu uzahemberwa kohereza ibicuruzwa mu mahanga hazarebwa uburyo bahesheje agaciro ibyo bacuruza bigatuma barushaho kunguka; ingano y’inyungu y’ibyo bacuruje mu mahanga muri uyu mwaka; guteza imbere ibikorerwa mu gihugu; kurema ubufatanye n’ubucuti n’ibindi bigo by’ubucuruzi mu mahanga; n’ingano y’amoko y’ibyo bacuruza.
Uwahanze udushya ni uzaba yerekanye ibicuruzwa bishya bidasanzwe ku isoko mu Rwanda no mu mahanga, yarimitse ikoranabuhanga, ahindura ubuzima bw’abaturage kubera udushya, kandi yerekana ko ibyo akoresha bizaramba.
Umugore uzahembwa azaba ari umwe mu bashinze ikigo cy’ubucuruzi, agatera imbere, afite intego, ingufu no gukunda ibyo akora, kandi ashaka kuzamura abagenzi be b’abari n’abategarugori mu bucuruzi.
Uzahemberwa kuba umushoramari ukiri muto azaba atarengeje imyaka 35 kandi yarateye imbere bigaragara mu bucuruzi bwe. Naho uzahabwa igihembo cyo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu agomba kuba azwiho cyane mu gucuruza ibifite ireme, yari itabiriye amamurikagurisha kandi agerageza kumenyekanisha ibyo akora mu gihugu no mu mahanga.
Abahatanira ibihembo bazasuzumwa n’impuguke mu ibaruramari n’ishoramari zo mu kigo cya Deloitte, hanyuma batoranywe mu byiciro bitandukanye binyuze muri za komite zizashyirwaho, ibihembo bizatangwa muri Mutarama 2018.


TANGA IGITEKEREZO