Kuva mu 2018 u Rwanda rwahabwa kuzakira iyi nama, imyiteguro yaratangiye mu mpande zose cyane cyane ku bikorera.
CHOGM yitabirwa n’abahanga mu byiciro byose by’ubuzima bw’Isi, abashoramari n’abandi bantu barenga 10.000 muri rusange, bagahurira hamwe bagafata ibyemezo bigira uruhare mu buzima bw’abatuye Isi.
Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ntagengerwa Théoneste, yabwiye IGIHE ko kuba iyi nama yigijwe inyuma, bihaye umwanya abikorera mu kunoza ibyari bitaranoga.
Ati “Icyo twifuza nk’abikorera bakomeza bagashyiraho imbaraga kugeza aho indi nama n’amatariki azatangarizwa tukarushaho gukora ku buryo bizarushaho kugenda neza".
"Ikigaragara ni uko iyo ikintu gihindutse kikugiraho ingaruka ariko mu bucuruzi umuntu ahora yiteguye guhangana n’impinduka zabaho. Twumva ko ishoramari ryakorwaga mu kwitegura CHOGM, byari no kudufasha kongera ubushobozi bwacu n’ubwiza bw’ibyo dukora nk’abikorera".
Ntagengerwa yasabye abikorera gukomeza kwirinda COVID-19 mu rwego rwo gukomeza kurushaho kwitegura inama mpuzamahanga zitandukanye u Rwanda rushobora kwakira.
Ati "Icyo twifuza ni uko twakomeza kurwanya Coronavirus kugira ngo ibyo n’ubundi abari kuzaza n’abandi babashe kuzabikoresha ikindi gihe".
Yasabye abikorera gukomeza kunoza no gutanga serivisi nziza atari uko bakiriye inama gusa.
Ati “Icyo twabasaba ni uguhora twiteguye gutanga ibyiza igihe icyo ari cyo cyose atari ukuvuga ngo ni inama yonyine igamije ikindi ni ugukomeza kwirinda no kurinda ababagana ku buryo igihe cyose twakwakira inama n’izindi dushobora kwakira.”
Ku ruhande rw’abikorera bavuze ko iki cyemezo na bo cyabatunguye kuko bari baramaze gutegura ingengo y’imari izakoreshwa n’ibindi byose byari biteganyijwe gusa bitazatuma bahagarika imyiteguro.
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Ubucuruzi muri Marriot Hotel, Mohamed Derouiche, yabwiye IGIHE ko imyiteguro yari igeze kure gusa n’ubundi bagiye kuyikomeza.
Yavuze ko hatabura igihombo gusa bigiye gutuma barushaho kwitegura.
Muri rusange nyuma y’uko u Rwanda ruhawe kwakira inama ya CHOGM, hatangiye kubakwa ibikorwa remezo ndetse n’ibindi biravugururwa harimo kwagura ikibuga cy’indege cya Kigali, kuvugurura imihanda n’ibindi.
Leta y’u Rwanda yari yarateganyije miliyari 20,1 Frw zagombaga kwifashishwa mu bikorwa byo gutegura CHOGM.
Iyi nama biteganyijwe ko izasubukurwa mu gihe icyorezo cya Covid-19 kizaba gicogoye ku buryo bitashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!