Ni uruganda yasuye ku itariki ya 7 Gashyantare 2024 ku munsi wa Kabiri we w’uruzinduko ari gukorera mu Rwanda. Yatambagijwe ibice birugize, yerekwa uburyo amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda n’ahandi muri Afurika atunganywa.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X yagize ati “Inkunga Pologne iha u Rwanda mu ikoranabuhanga n’ubumenyi yubakiye ku ihame ry’bufatanye. Ifasha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ku bufatanye n’abaturage kandi hakoreshejwe imitungo iboneka hafi yabo".
Yakomeje ati "Uru ni urugero rw’uruganda rwa LuNa Smelter i Kigali; ni ryo shoramari rya mbere rinini rya Pologne n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda. Mwarakoze kuri yu mushinga. U Rwanda rwabaye u rwa mbere mu gutunganya gasegereti muri Afurika yo hagati yose no mu y’Iburasirazuba".
Uruganda LuNa Smelter Ltd rukorera i Jabana mu Karere ka Gasabo kuva mu 2018. Rufite ubushobozi bwo gushongesha toni 360 za gasegereti buri kwezi. Rukoresha abakozi 50 bahoraho n’abandi ba nyakabyizi.
Aya mabuye niyo avamo ibyuma bya tin, byifashishwa mu mirimo itandukanye nko guhuza ibyuma mu gusudira, gukora za batiri za bimwe mu binyabiziga, gukoramo ibirahuri, gukora telefoni, mudasobwa n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!