Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Monde, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko iki kigega kigiye gutangizwa mu Rwanda kizaba kirimo miliyoni 100 z’Amadorari ya Amerika, aya mafaranga akazagenerwa gufasha imishinga y’indobanure mito n’icirirtse 100 ifitanye isano n’ikoranabuhanga.
Nubwo n’imishinga y’abanyamahanga bo hirya no hino idahejwe mu izafashwa, kimwe mu bizaba bigenderwaho nk’uko Minisitiri Nsengimana yabitangaje ni uko buri mushinga mu yizafashwa ugomba kuzaba ukorera mu Rwanda.
Kuba mu duce dutandukanye tw’igihugu hataboneka abaterankunga bafasha kuzamura imishinga y’ikoranabuhanga, Minisitiri Nsengimana yavuze ko aya ari andi mahirwe yo kuyiteza imbera.
Muri miliyoni ijana z’Amadolari ya Amerika, leta y’u Rwanda izatanga agera kuri 30%, naho 70% akazava mu bikorera n’abandi babigiramo mu kugura imigabane muri iki kigega. Imishinga izaba yatoranyijwe bwa mbere izatangira guhabwa inkunga mu mwaka wa 2016, ariko ikazajya ihabwa itsinda riyifasha mu ikurikirana bikorwa.
Kuva mu mwaka wa 2012 ikigo K-Lab nicyo cyari gihari mu biteza imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga. Gusa kuri ubu Minisitiri Nsengimana avuga ko yishimira uko guhanga udushya mu ikoranabuhanga mu Rwanda bigaragaza icyizere cyo gutera imbere.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigaragaza iterambere ryihuta mu ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, ndetse nyinshi muri servisi ziyoboye ubukungu bw’igihugu ziboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO