MTN Rwanda yasoje gahunda y’amezi abiri y’isakazabumenyi yitwa “Data Fest”, gahunda yari igamije kumenyesha abaturage ibyiza birenzeho bya internet n’icyo ibamariye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Muri ibi birori byabereye kuri Lemigo Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira, hahembwe kandi ahahize abandi mu kugaragaza impano zo guhanga udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga, mu irushanwa ryo gukora porogaramu za telefoni ngendanwa (Mobile Apps).
Ku itariki ya 25 Kanama 2014 nibwo MTN yatangije gahunda ya ‘Data fest’ nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko nubwo ibiciro bya internet byagabanyijwe hari benshi bari bataramenya neza uburyo bayikoresha ngo bamenye amakuru yabagirira akamaro cyangwa bayifashishe mu bikorwa byabo bya buri munsi. Mu gihe cy’amezi abiri data fest yari imaze, abakiriya ba MTN basobanuriwe ku ikoranabuhanga nsakazabumenyi harimo iry’ububiko bw’amakuru, Umuyoboro waguye wa internet(Broad Band) ikoranabuhanga rya Cloud, umuyoboro wa internet wihuta wa 4G LTE, internet y’ubuntu iboneka hadakoreshejwe insinga ( Wireless), Wikipedia y’ubuntu, Facebook Zero n’ibindi.
MTN Rwanda yazengurutse uduce dutandukanye tw’igihugu yibanze cyane ku mashuri makuru na kaminuza aho yasuye kaminuza 11 mu gihugu hose mu rwego rwo gusangiza abanyeshuri b’Abanyarwanda ibyiza bya internet ya MTN. aba banyeshuri basobanuriwe byinshi kuri internet yabagenewe ku mafaranga 50 gusa ku munsi yabafasha gukoresha internet mu masomo yabo ndetse n’ubushakashatsi kuri Wikipedia budasaba kugira amafaranga muri telefoni.
Mu irushanwa ‘MTN App challenge’, ryari ryitabiriwe n’abantu ku giti cyabo ndetse n’amatsinda y’abanyeshuri, hahembwe abagaragaje guhimba Apps zifitiye Abanyarwanda akamaro kurusha izindi ndetse n’abakozi ba MTN bitwaye neza kurusha abandi muri 2014.
Porogaramu (Apps) ztabiriye irushanwa rya App Challenge zirimo iz’Uburezi, Ubuzima, Ubuhinzi, Ihererekanyamakuru hagati mu baturage n’iz’ubutegetsi bw’igihugu.
Amatsinda y’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Lycee de Kigali nibo bahize abandi muri iri rushanwa. Aya matsinda 4 yose yakoze porogaramu z’Uburezi zigamije kwigisha abana bato amasomo n’umumenyi bitandukanye. Itsinda riyibowe na Mpfizi Lionel ryakoze App yitwa BeSmart izajya ifasha abana bato kwiga imibare, ubumenyi rusange, n’ibindi; itsinda riyobowe na Mutoni Barbine ryakoze app yitwa ‘Fora’ izafasha abana mu kwiga ubumenyi bw’Isi (Geography), n’ururimi rw’Ikinyarwanda. Itsinda riyobowe na Yayishimye Irene ryakoze iyitwa Iheme naho itsinda rya Naberwe Fileille rikora iyitwa Seka.
Nyuma yo kwegukana igihembo nyamukuru kigizwe na mudasobwa ngendanwa (laptop) ndetse na tablet yatanzwe na Samsung, Mpfizi Lionel yatangarije Igihe ko yishimiye iki gihembo. Mpfizi yagize ati: “Turishimye cyane, twari dufite ubwoba twumva tutizeye kuba abambere none laptop twashakaga turayibonye biradushimishije cyane. App yacu izajya ifasha abana kwiga imibare n’andi masomo mu buryo bubaryoheye (in a fun and helpful way)”.
Ibi birori byari byitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa ‘MTN Rwanda’ Ebenezer Asante wavuzeko n’ubwo data fest isojwe ibikorwa bya MTN biijyanye na internet n’ikoranabuhanga byo bigikomeje. Hari kandi abafatanyabikorwa batandukanye, abahagarariye Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, n’abakozi ba MTN Rwanda muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO