Ibi yabitangaje ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikagurisha ry’ubuhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 10, kuwa Gatandatu tariki 06 Kamena 2015 riri kubera mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Tony Nsanganira yavuze imibare igaragaza ko abikorera bagenda bitabira gushora imari mu buhinzi n’ubworozi ariko ko bakwiye kongera ingufu muri ibi bikorwa.
Yagize ati: “Mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere mu mibare bafite, iyo turebye mu myaka 15 ishize dusanga hari imishinga micye igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, niba ntibeshye muri 2000 yari nk’itatu ifite agaciro ka miliyoni hafi 300 ariko uyu munsi iyo mishanga iciriritse yo n’iminini usanga imaze kurenga 200 yiyongera ku yindi y’amakoperative atandukanye n’abikorera aho imaze kugera kuri miliyari nyinshi zirenga 400.”
Nsanganira yavuze ko abikorera bakwiye gukangukira gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri ,EDPRS, yatangiye mu mwaka wa 2013 ikazarangira mu mwaka wa 2018 izagere ku ntego zayo.
Yakomeje kandi asaba abahinzi kudategereza imurikagurisha ngo babone kugaragaza ibikorwa byabo ahubwo ko bajya bageza umusaruro wabo ku masoko abantu bakabasha kuwubona ku buryo buboroheye bakanavugurura ibikoresha bashyiramo ibicuruzwa byabo ku buryo bibasha gukurura abaguzi.
Abahinzi n’aborozi bitabiriye iri murikagurisha nabo bavuze ko ari igihe cyiza cyo guhura bakungurana ibitekerezo hagati yabo ndetse bakaboneraho no kumva inama z’abayobozi n’izindi nararibonye ziba zaje kureba ibyo bakora.
Umuhinzi w’imyumbati mu karere ka Bugesera, Kabengera Sylvestre, yagize at: “Iri murikagurisha riradufasha cyane kuko bituma ureba ibyo abandi bakurusha. Nezaga imyumbati ingana n’ibiro 20 ku giti kimwe ariko ibyo nigiye ku bandi byaramfashije ubu ndikweza ibiro 210 ku giti kimwe.”
Iri murikagurisha biteganyijwe ko rizarangira kuwa 11 Kamena 2015 ryitabiriwe n’abahinzi n’aborozi basaga 200 baturutse mu gihugu hose ndetse n’abanyamahanga batandukanye barimo abakomoka muri Kenya.


















TANGA IGITEKEREZO