Banki nkuru y’u Rwanda ikaba yamenyesheje abashaka kugura izo mpapuro ko bitangira none kuWa 18 Nyakanga 2022 kugeza kuWa 20 Nyakanga 2022.
Mu butumwa Banki Nkuru y’Igihugu yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko abashoramari bahamagariwe kuzuza ibisabwa mu gihe cyateganyijwe bakaba barimo abantu ku giti cyabo b’imbere mu gihugu n’ibigo by’ishoramari byaba ibyo mu gihugu n’ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Kugurisha impapuro mpeshamwenda ni uburyo leta ikoresha mu gushaka amafaranga yifashishwa mu bikorwa by’iterambere, umuntu uguze impapuro mpeshamwenda yishyurwa inyungu zayo kabiri mu mwaka, hanyuma ayo yishyuye akazayasubizwa igihe zagombaga kumara kirangiye.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.
Mu Rwanda abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo, nabo batangiye kwitabira iri soko ry’impapuro mpeshamwenda cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe hasobanurwa akamaro kazo, bwatangiye mu 2014.
Leta y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga nyinshi mu gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda kuko bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibateza imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!