00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutihanganira ruswa mu byatumye Abahinde bashora imari mu Rwanda ku bwinshi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 January 2026 saa 06:57
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yavuze ko impamvu Abahinde bahora ku isonga mu gushora imari mu Rwanda ari uburyo bworoshye bwo kuhakorera ishoramari burimo amategeko ahamye n’imikorere itihanganira ruswa.

Ibi yabigarutsweho mu biganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru IANS ku itariki ya 11 Mutarama ubwo yitabiraga inama yitwa Vibrant Gujarat Regional Conference, igamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Leta ya Gujarat yo mu Buhinde.

Mukangira yavuze ko mu Rwanda abashoramari baba abenegihugu cyangwa abanyamahanga bahabwa uburyo bworoshye bwo gukorera, kandi igihugu kigendera ku mategeko ku buryo ubucuruzi bukora neza.

Ati “Mu Rwanda ni ahantu heza ho gukorera ishoramari kuko abashoramari boroherezwa mu buryo butandukanye, haba mu by’imisoro n’izindi nyoroshyo zibafasha gukora neza ubucuruzi bwabo. Ikindi ni uko haba ku bacuruzi bo mu gihugu cyangwa abanyamahanga kwihanganira ruswa biri ku gipimo cya zeru.”

Mu rwego rw’imikorere inoze y’ubucuruzi, Ambasaderi Mukangira yavuze ko u Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano mwiza ndetse n’imikoranire myiza mu bucuruzi.

Ati “U Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano mwiza kandi hari Abahinde benshi bakorera ubucuruzi mu Rwanda, harimo n’umubare munini w’abaturuka muri Leta ya Gujarat. Nk’uko mubizi, u Buhinde ni cyo gihugu cya kabiri mu gushora imari nyinshi mu Rwanda kandi kikaba ku mwanya wa kabiri mu byo dukorana mu bucuruzi.”

Ambasaderi Mukangira yavuze ko u Rwanda rutumiza mu Buhinde ibintu bitandukanye birimo imiti, ibikoresho by’ikoranabuhanga, imyambaro, n’ibiribwa nk’umuceri n’isukari, kandi byinshi bikava muri Gujarat.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rugaragaza ko mu 2024 u Buhinde bwaje ku mwanya wa kabiri mu gushora imari nyinshi mu Rwanda, nyuma y’u Bushinwa.

Muri uwo mwaka, u Bushinwa bwahashoye imari ingana na miliyoni 460$ bingana na 14.1% by’ishoramari ryose ryahashowe, mu gihe u Buhinde bwahashoye miliyoni 445.1$ bingana na 13.6%.

Mu 2018, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi bwa mbere yasuye u Rwanda nyuma y’uko Perezida Paul Kagame na we yari yasuye icyo gihugu muri uwo mwaka no mu 2017.

Uruzinduko rwA Minisitiri Modi mu Rwanda rwasinyiwemo masezerano atandukanye y’imikoranire, harimo no kwemeza inkunga ya miliyoni 200$, ndetse ashyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda aho yatanze inka zigera kuri 200.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yavuze ko impamvu Abahinde bahora ku isonga mu gushora imari mu Rwanda ari uburyo bworoshye bwo gukorera ishoramari igihugu cyashyizeho
U Buhinde ni igihugu cya kabiri mu gushora imari nyinshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages