00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ku nshuro ya 3, RWABA yahuje abacuruzi bo mu Rwanda na Turukiya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 July 2015 saa 11:23
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’abacuruzi “Rwanda Active Businessmen Association (RWABA)” ryahurije hamwe abayobozi b’amabanki, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ibigo by’ishoramari hamwe n’abayobozi muri guverinoma, mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusabana kibaye ku nshuro ya 3 hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Turukiya, hagamijwe guteza imbere ubushabitsi (Business).

Uyu wabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku biganiro bikenewe hagati y’Abanyarwanda n’abanya-Turukiya mu rwego rwo gukora ubucuruzi, n’umwanya wo kugira ngo RWABA ishimire inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM) Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), n’urugaga rw’abikorera (PSF).

Umuyobozi wa RWABA, Adem Sanliturk, yagaragaje ko impamvu y’iryo huriro ari ukumenyana no kugaragaza uko ubucuruzi bwifashe hagati y’impande zombi.

Adem Sanliturk yagize ati: “Igitekerezo cyo gutangiza ikigo mu Rwanda cyaje nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Turukiya, mu rwego rw’ubucuruzi ubwo yari kumwe n’abandi bacuruzi bari baturutse mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “RWABA yakomeje kuba nk’ikiraro ku bacuruzi hagati y’ibihugu byombi, ubu imaze kuzana mu Rwanda ibigo by’ubucuruzi bikomoka muri Turukiya bigera kuri 14, birimo iby’ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, uburezi, ubukerarugendo, gukora imyenda, ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.”

RWABA ikomeje kugira uruhare mu kurandura ibibazo bibangamiye abaturage birimo ubukene. Ikomeje kandi gukora ibishoboka byose mu gukuraho izo mbogamizi zose. Nk’ igisubizo hari ishuri mpuzamahanga ryubatswe n’abashoramari bo muri Turukiya, ryiswe Hope Academy Rwanda rikorera mu kigo Reca Education.

Muri iki gikorwa hari abagenewe ibihembo barimo Joseph Mugisha uyobora Fair Construction na Aloys Mutabingwa wungirije Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ku bw’uruhare bagize ngo RWABA igere ku nshingano zayo, no kugira ngo ibe ijwi ry’abacuruzi bo mu Rwanda, mu Isi yose.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera nawe na we yashimiwe uruhare rwe mu gufasha imikorere ya RWABA kuva yashingwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages