Uru ruganda ruzakorera kuri Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali, rwatangijwe ku itariki 29 Werurwe 2018, ruzajya rudoda imyenda y’ubwoko butandukanye ariko intego ikaba ari uko mu myaka mike iri imbere ruzatangira gukora ibitenge.
Umuyobozi Mukuru wa UFACO&VLISCO, Umurerwa Fabiola, yavuze ko ari umushinga watangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bifuza gutanga umusanzu mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no gutanga akazi ku rubyiruko rwiganjemo abakobwa.
Ati “Icyiciro cya mbere kigizwe n’ibikorwa byo kwigisha abazaba abakozi 128, bagizwe n’abakobwa 86 n’abahungu 47. Twatangiranye imashini 100 zo kudoda imyenda itandukanye. Bitarenze uyu mwaka tuzaba dufite abakozi 400 biganjemo urubyiruko cyane cyane tuzibanda ku bakobwa.”
Uru ruganda rufitanye isano n’inganda UFACO yo mu Bubiligi na VLISCO yo mu Buholandi, biteganyijwe ko mu myaka ibiri iri imbere ruzatangira gukora ibitambaro bitandukanye bikorwamo imyenda ariko bakazibanda cyane ku bitenge.
Umurerwa ati “Tuzibanda cyane ku bitenge dushaka gukorera hano iwacu, tukazana imashini, ipamba, ku buryo igitenge kizajya gisohoka gikorewe hano iwacu. Duteganya ko bigenze neza, mu 2020 icyo gikorwa kizaba cyatangiye.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yavuze ko yishimiye kuba iki gikorwa kirangajwe imbere n’Umunyarwandakazi, cyaranafunguwe mu kwezi kwa Werurwe kwahariwe ibikorwa by’iterambere ry’umugore.
Yakomeje avuga ko guverinoma yifuza gukomeza gushyigikira ibikorwa bya UFACO&VLISCO, kuko ije gutanga umusanzu muri gahunda ya leta yo guhanga imirimo miliyoni 1.5 kugeza mu 2024.
Ati “Ndishimira ko urubyiruko rwacu rwitabiriye kuza gukora muri uru ruganda, by’akarusho abakobwa ni benshi bikaba ari icyizere tubona mu rubyiruko rwacu rw’abakobwa aho bitabira imirimo.”
Bamwe mu banyeshuri bari kwigishwa na UFACO&VLISCO ndetse nyuma bakazahabwa akazi n’uru ruganda, bavuga ko bishimira kuba bagiye gutanga umusanzu muri gahunda y’u Rwanda yo kwanga gukuburirwa imyambaro n’abanyamahanga ndetse bakanava mu bushomeri.
Bujyacyera Nadia yagize ati “Narangije kwiga mu 2016, wari kuba ari umwaka wa kabiri nicaye ntafite akazi. Nk’umukobwa ndabyishimiye cyane, mwitege kubona imyenda myiza yakorewe mu Rwanda kandi mwese tuzabahaza twohereze no mu mahanga.”
Uru ruganda rukorera mu Mujyi wa Kigali, ruzajya rukorana bya hafi na UFACO ifite icyicaro mu Bubiligi ndetse na VLISCO yashinzwe mu 1846 mu Buholandi, ikaba ikora ibitenge bizwi cyane birimo Wax Hollandais na Super-Wax.
Ushaka kureba andi mafoto wakanda hano
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO