Bagiranye inama ku wa 17 Mata 2018, igamije kwagura ishoramari rikorewe imbere mu gihugu rikozwe n’abenegihugu no kubereka amahirwe yabashyiriweho.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari muri RDB, Winifred Kabega Ngangure, yatanze ingero kuri bimwe mu bikorwa bishorwamo imari n’ibigikeneye kuyishorwamo birimo ubukerarugendo bushingiye ku myidagaduro, ubuhinzi bw’indabo n’imboga n’ibindi.
Yagize ati “Amahirwe agaragara mu ntara yacu, harimo ubukerarugendo ariko cyane cyane ubushingiye ku myidagaduro. Tumaze kubona inama nyinshi twakira buri munsi ariko hari ikintu kimwe kibura bahora batubwira. Iyo uje mu Rwanda cyangwa muri Kigali, hari ujya kureba ingagi, ujya i Nyanza, mu Kagera. Nta kindi kintu ufite cyo gukora. Icyo rero tukibonamo ko ari amahirwe tutarabasha gufatisha, tukaba dushishikariza abashoramari hano kugira icyo babikoraho kuko iyo dufite ibikorwa by’imyidagaduro turushaho kubagumana mu gihugu bakanatanga amafaranga menshi ku gihugu cyacu.”
Yongeye ati “Ahandi tubona amahirwe, twabyise ubuhinzi n’ubworozi ariko turashaka kuvuga ubuhinzi bw’imboga. Haracyagaragara ikibazo cy’uko hatari ibihagije kugira ngo bijye mu isoko ryacu ndetse no mu yo mu mahanga. Aha turagira ngo dushishikarize abasanzwe baburimo cyangwa se ababifite mu bitekerezo kurushaho kugana muri ayo mahirwe y’ubuhinzi bw’imboga. Hari n’andi, ubuhinzi bw’indabo, tumaze kububonamo amahirwe cyane cyane ko nkatwe tuganira n’abandi batubwira ko mu Rwanda hari igihe haba ubukonje bwinshi kandi hari indabo zimera mu gihe cy’imbeho zifite isoko.”
Banabwiye imishinga y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB) y’ubuhinzi bw’indabo zigera kuri hegitari 60 kiri gushakira abashoramari n’ibindi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricie, yashimiye abikorera ku ruhare bagira mu uterambere ryawo n’iry’igihugu muri rusange.
Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mbisabire, buri gikorwa, buri gahunda y’Umujyi wa Kigali wumvise aho utuye mujye mudufasha muyimenyekanisha no mu bakozi mukorana nabo […] Ikindi nabasaba, ni ugushora imari mu bikorwa bya Made in Rwanda.”
Muhongerwa avuga ko ahantu hashorwa imari hakigaragara icyuho cyane ari mu mahoteli n’ubukerarugendo, mu mitangire ya serivisi, kubaka amazi aciriritse, ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge y’icyaro n’ibindi.
Nkubana Aphonse uri mu bitabiriye inama yavuze ko hakwiye kugira igikorwa ayo mahirwe akabyazwa umusaruro, kuko bigayitse kubona hari ibikomoka ku buhinzi bigikurwa hanze nk’ibirungo n’ibindi.
Umugereka w’itegeko No 06/2015 ryo ku wa 28/032015 rigamije guteza imbere no korohereza ishoramari, riteganya ko umushoramari ugitangira yunganirwa kwishyura umusoro wa 50 % ku bikoresho akeneye.
RDB ivuga ko kugeza ubu abashora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, imyenda ikorerwa mu Rwanda n’ibijyanye n’ubucukuzi, kwinjiza ibikoresho bifasha muri iryo shoramari bidasoreshwa; abakeneye kohereza ibicuruzwa hanze bikomoka ku musaruro w’ibyakorewe mu Rwanda, byagabanyirijwe umusoro uva kuri 30% ugera kuri 15%; korohereza abashora imari mu mishinga itanga akazi ku rubyiruko n’ibindi.
Urugaga rw’abikorera mu Mujyi wa Kigali rwashinzwe mu 1999, rutangaza ko rufite abanyamuryango bagera kuri 4500, bashoye imari y’asaga miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuhinzi no gutunga umusaruro ubikomokaho, ubukerarugendo, inganda, ubwikorezi, uburezi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO