00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kempinski yatangiye gucunga Hôtel des Mille Collines

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 18 July 2014 saa 12:55
Yasuwe :

Hôtel des Mille Collines iherereye rwagati mu mujyi wa Kigali yegukanwe n’ikompanyi y’Abadage kabuhariwe mu by’amahoteli yitwa Kempinski izwiho kuba ari yo nkuru mu kugira hoteli zihenze i Burayi.
Mu itangazaho Umuyobozi mukuru wa Kempinski Milles Collines, Christoph Strahm yashyize ahagaragara, yishimiye iki gikorwa “Ni igihe nyacyo gukorera mu Rwanda. Ni ubukwe budasanzwe kuri hoteli ya mbere yafunguwe mu Rwanda mu myaka 40 ishize ndetse n’itsinda ry’amahoteli ahenze i Burayi rikuze (…)

Hôtel des Mille Collines iherereye rwagati mu mujyi wa Kigali yegukanwe n’ikompanyi y’Abadage kabuhariwe mu by’amahoteli yitwa Kempinski izwiho kuba ari yo nkuru mu kugira hoteli zihenze i Burayi.

Mu itangazaho Umuyobozi mukuru wa Kempinski Milles Collines, Christoph Strahm yashyize ahagaragara, yishimiye iki gikorwa “Ni igihe nyacyo gukorera mu Rwanda. Ni ubukwe budasanzwe kuri hoteli ya mbere yafunguwe mu Rwanda mu myaka 40 ishize ndetse n’itsinda ry’amahoteli ahenze i Burayi rikuze kurusha andi.”

Hôtel des Mille Collines yari yaraguzwe mu 2005 n’istinda ryo muri Afurika y’Epfo rizwi nka Mikcor rifatanyije na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) ndetse na guverinoma y’u Rwanda.

Iyi hoteli y’inyenyeri enye ifite ibyumba 122, hamwe n’igice kigenewe inama zitandukanye.

Mu mezi 18 ari imbere Hôtel des Milles Collines iraba iri kuvugururwa kugira ngo yuzuze ibisabwa ngo igere ku rwego nk’urw’i Burayi.

Itsinda rya Kempinski rifite icyicaro i Genève mu Busuwisi rikaba ribarizwa mu bihugu 43 ku Isi birimo 6 byo muri Afurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages