Uyu muryango ’Institute for the Economic Empowerment of Women: IEEW’ ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahaye Kantengwa igihembo binyuze muri porogaramu ngarukamwaka yitwa “Peace Through Business” itangwa n’uyu muryango ku bagore bafite imishinga y’ubucuruzi bo mu Rwanda no muri Afghanistan hagamijwe kubateza imbere hamwe n’ibyo bakora.
Amakuru y’uko yahawe iki gihembo yatangajwe na murumuna we, Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ubu akaba ayobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Mukuru wanjye Anne-Marie yaraye abwiwe ko ari buhabwe igihembo cy’umwaka wa 2021 na IEEW kubera ko yateje imbere ubucuruzi bwa Hotel Chez Lando abereye umuyobozi kuva mu myaka 25. Wabikoze neza!”
Ma soeur Anne-Marie a été informé ce soir qu'elle recevra pour l'année 2021 le prix de l'Institut américain pour l'émancipation économique des femmes du fait qu'elle a amélioré l'environnement des affaires de l'hôtel Chez Lando qu'elle dirige depuis 25 ans. Bravo sister!! pic.twitter.com/7tmgzyzzpQ
— Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) July 6, 2021
Anne Marie Kantengwa ni we wasigaranye ubuyobozi bwa Hotel Chez Lando nyuma y’uko musaza we Ndasingwa Landouard wayishinze, umugore we Hélène n’abana babo babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu buhamya yahaye The New Times mu 2012, yavuze ko nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yamutwariye abo mu muryango we hafi ya bose yumvise acitse intege, ariko atekereza ko icyiza yakora kugira ngo abahagararire neza ari ugusigasira umurage basize, agateza imbere ibikorwa byabo aho guheranwa n’agahinda ndetse n’amateka mabi.
Mu 1996 ni bwo yafashe umwanzuro wo kuvugurura Hotel Chez Lando ndetse mu 2001 iyi hotel yatangiye gutanga umusaruro ugaragara, ubu ni imwe mu zikomeye mu Rwanda kandi ishimwa n’abayigana ku bwo gukora kinyamwuga.
IEEW yamuhaye iki gihembo itanga amahugurwa binyuze muri porogaramu ya Peace Through Business, agamije kwigisha abayobozi b’imishinga y’ubucuruzi uko bayiteza imbere binyuze mu kuyobora neza, kumenyekanisha ibikorwa byabo n’ibindi.
Iyi porogaramu imaze imyaka 16 ihabwa ba rwiyemezamirimo b’abagore mu Rwanda no muri Afghanistan. Iha amahirwe abagore 30 muri buri gihugu bakigishwa amasomo atandukanye kabiri mu cyumweru mu gihe cy’ibyumweru 10.
Ba rwiyemezamirimo 15 batsinze neza muri buri gihugu bajyanwa mu rugendoshuri muri Amerika, nyuma bagasubira mu bihugu byabo gushyira mu bikorwa ibyo bize no gufasha abandi bagore. Ubu iyi porogaramu imaze gufasha abagore barenga 877.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!